RDC: Moise Katumbi umukandida mushya ku mwanya wa Perezida

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila ryiswe G7 ryamaze kwemeza ko Moise Katumbi wigeze kuba guverineri w’intara ya Katanga kuzahagarira mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu mezi 9 ari imbere ubwo Perezida Kabila azaba arangije manda ye ya kabiri.

gatumbi 1
Abagize ihuriro ry’amashyaka arindwi arwanya ubutegetsi G7

Iri huriro ryijeje Moise Katumbi inkunga yo kumushakira abayoboke ari nako G7 ihamagarira abakongomani bose kuba inyuma ye mu kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Iyi plate forme y’amashyaka niyo isa nkaho ifite imbaraga mu gihugu cya Kongo Kinshasa Moise Katumbi akaba avuga ko kuba ari kumwe n’iri huriro bmuteye imbaraga zo kwegukana intsinzi mu matora ategerejwe imbere.
Moise Katumbi
Iri huriro rya G7 rivuga ko ryifuza ko Moise Katumbi ryahisemo ari umuyobozi mwiza uharanira demokarasi ufite imbaraga, w’intangarugero kandi ufite icyerekezo kizima.
Moà¯se Katumbi yahoze ari guverineri Katanga. Muri nzeri 2015 nibwo yatangaje ku mugaragaro ko asezeye mu riri ku butegetsi rya PPRD . Nyuma y’aho nibwo yeruye ku mugaragaro ko yinjiye mu itsinda ry’abarwanya ubutegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *