Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe yasoje Itorero Imbonezamihigo ryari rihuje abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali bagera kuri 836 baturutse mu gihugu hose. Mu ijambo yabagejejeho, yabibukije inshingano zabo, anabasaba kujya basohoza ibyo biyemeje kuko ngo bimaze kugaragara ko ngo hari ibivugirwa mu itorero ariko ntibikorwe. Iri torero rikaba ryaberaga i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko bamusabye guhura nabo bakaganira ku nshingano bafitiye igihugu none ibyifuzo byabo akaba yabyubahirije ajya kwifatanya nabo mu gusoza itorero.
Mu ijambo rye yakomeje avuga ko usibye kwanga ikibi Abanyarwanda bagomba kwiga n’umuco wo kutakirebera. Yavuze ko nk’abayobozi icyo bashinzwe ari ukubahiriza uburenganzira bw’abaturage babo bakabarenganura aho barengana.
Yibukije kandi aba bayobozi ko nta muyobozi ufite uburenganzira bwo gutwara ibigenewe abaturage icyo ari ikinyoma bakwiye kwiyambura. Yababwiye ko iri torero ari umwanya wo kwihana bakiyemeza kugira imikorere mizima.

Yakomeje avuga ko nta muyobozi wemerewe kwikubira ibigenewe abaturage mu nyungu ze. Yagize ati: “Ntabwo mukwiye gukoresha imyanya yanyu mu guhonyora uburenganzira bw’abaturage no kwigwizaho umutungo”
Kagame yababwiye ko atari bo ba mbere bahawe amahugurwa nk’ayo basoje, ariko avuga ko ari ngombwa ko bamenya akamaro abamarira. Yavuze ko hari byinshi amahugurwa nk’aya abagezaho ariko ari umutimanama ufasha umuntu guhitamo icyiza cyo gukorwa.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gusoza itorero umurimo wa ngombwa utahiwe uri mu bwenge, n’imitima yabo. Yababajije uko biteguye guhitamo ikiri kiza, ababwira ko aya mahugurwa atazabafasha guhitamo ahubwo abaha ubumenyi butandukanye.
Yongeyeho ko aya mahugurwa atagomba gufatwa nk’ibintu bagomba gukora gusa ntagire icyo abasigira ahubwo bakwiye kuyavanamo isomo. Aha yaboneyeho kubwira abayobozi ko yizeye ko mu byo bavanye mu itorereo harimo no guca wa muco wo kuvuga ibintu ntibikorwe.
Yavuze ko nta na kimwe cyatuma bakomeza kuguma mu birarane kandi hari ubushobozi bwo kubivamo. Yababwiye ko ubu igisigaye ari akazi bagiye gukora kugirango dutere imbere kandi dutere imbere twese bisangiwe. Yagize ati: “Ikibazo dufite ni ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo tuba twasezeranye gukora. Ibi bigomba guhinduka.”
Umukuru w’igihugu yabwiye aba bayobozi ko nyuma yo gusoza amahugurwa igisigaye ari ukujya mu turere baturutsemo bagaha abaturage ibyo babatezeho. Yongeyeho ko imbaraga za buri wese muri aba bayobozi zizafasha kugera kuri byinshi nizishyirwa hamwe.
Perezida w’u Rwanda yanakomoje ku kibazo gisa nk’ikimaze iminsi kimuhangayikishije cy’abana batajya ku ishuri maze agira ati: “Abana bacu bose bagomba kujya kwiga, tukabarinda kwandagara. Iyo ni inshingano yacu idakuka.”
Yakomeje avuga ko nta mwana ukwiye gukoreshwa imirimo ivunanye. Abana bagomba kwiga, kuko ngo uko ari ko bazabaha ahazaza heza. Yongeyeho ko ababuza abana kujya ku ishuri bagiye guhagurukirwa.
Perezida Kagame kandi yanavuze ku kibazo cy’umutekano, avuga ko bagomba guhagurukira kurinda umutekano w’Abanyarwanda kandi umutekano wa mbere ar’ukwihaza mu biribwa. Yanabasabye ko bagomba gukora ibishoboka bakamenya ko Abanyarwanda babayeho mu mahoro kandi babanye neza.
Abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali bari bateraniye i Gabiro nabo bakaba biyemeje gukorera hamwe n’abaturage baharanira kugeza u Rwanda ku iterambere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


