Byibuze abantu barenga 10 birakekwa ko ari bo basize ubuzima mu mpanuka y’ikiraro cyari kikiri kubakwa ahantu hagendwa cyane mu mujyi wa Karkuta ho mu Buhinde .
Abantu benshi ngo baheze mu bisigazwa by’iki kiraro mu gihe hari gukorwa ibishoboka ngo abakiri bazima batabarwe nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi cy’u Buhinde avuga.
Ravindra Kumar Gupta, umwe mu babonye uko ibintu byagenze, aravuga ko bus ebyiri zari zitwaye abantu barenga 100 zaheze mu bisigazwa by’ikiraro cyahirimye, ndetse ngo taxi 8 nazo zagaragaraga mu bisigazwa.
Iyi nkuru dukesha Al Jazeera iravuga ko iki kiraro cyubakwa n’abakozi bagera mu ijana ngo batekeraga bakanarara hafi yacyo akaba ari bo bafatanyije n’abandi gukura imirambo y’abantu batandatu yari yagwiriwe n’icyo kiraro.
Guverinoma y’u Buhinde ngo yifuzaga gusoza iki kiraro mbere y’amatora abakozi ngo bakaba bakoreraga ku gitutu bagomba kurangiriza ku gihe bahawe. Iyi ngo ikaba ari imwe mu mpamvu bikekwa ko iki kiraro cyasenyutse kitarangiye kubera ukuntu cyubakwaga huti huti.
Ikindi ngo iki kiraro cyari kimaze imyaka itanu cyubakwa ndetse cyaragiye kinarenza igihe cyagombaga kurangirira inshuro nyinshi.
Ikigo cyitwa IVRCL cyari kiri kubaka iki kiraro wa kilometero 2, ku rubuga rwacyo cyatangaje ko kitaramenya neza icyateye iyi mpanuka nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa, AGK Murthy.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




