Urubanza rwa Rukeratabaro ukekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Komini Cyimbogo, ubu rugeze mu bujurire mu gihugu cya Suwede. Tariki ya 20 Gashyantare humviswe ubuhamya bw’inzobere ebyiri zishinjura Rukeratabaro, harimo umunyamerikakazi Nancy Combs, uvuga ko abanyarwanda batorohewe no gushinjura kubera igitutu cya Leta y’u Rwanda, nyamara ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwo bukabitera utwatsi.
Habanza umutangabuhamya w’umunyasuwede uvuga ko bigoye kubona ubuhamya bw’ukuri buva mu Rwanda kubera Jenoside. Ati, “ubushakashatsi bwerekana ko hari ibimenyetso by’uko abantu bashobora kuvuga ibinyoma mu buhamya bwabo”, agahera ko anavuga ko n’ibya Rukeratabaro bidasobanutse.
Naho umunyamerikakazi Nancy Combs, inzobere mu mategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza, ubuhamya bwe yabutanze binyuze ku ikoranabuhanga rya Skype, ariko bushingira ku bwo yari yarashyikirije urukiko mu nyandiko, mu Ukuboza 2018.
Mu bushakashatsi bwe, yibanda ku bimenyetso n’ubuhamya uko biteganijwe mu itegeko mpuzamahanga mpanabyaha.
Yifashisha kandi inkiko eshatu mpuzamahanga zashyizweho nyuma y’amakimbirane.
Izo ni: urukiko rudasanzwe rwashyiriweho Sierra Leone, urukiko mberabyombi rwashyiriweho Timor y’uburasirazuba, ndetse na TPIR (urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda) rwari Arusha.
Avuga ko muri izi nkiko yasanze hari aho abatangabuhamya bivuguruza, cyangwa imyirondoro yabo(igitsina, imyaka, ubwoko)bigahindagurika. Agaruka kandi ku gihe kinini ubuhamya butegurwa mbere yo gutangwa n’incuro ubutanga agaruka mu nkiko.
Uyu mugore unandika ibitabo, ngo yasomye ubuhamya busaga 20 bwatanzwe Arusha ndetse no mu nkiko gacaca. Ibi byose bigaragara mu gitabo cye Fact-Finding Without Facts (gushakira ibimenyetso aho bitari) yanditse mu 2010. Iki gitabo avuga ko cyasomwe cyane mu makaminuza no mu banyamategeko, ngo nubwo umwe mu banyamategeko baburanira abarokotse Jenoside yigeze kuvuga ko hari aho cyerekana ko amategeko avuguruzanya.

Inenge esheshatu z’ubuhamya buva mu Rwanda
Muri iki gitabo, ngo hari aho Nancy Comb agira ati, “ aho ubuhamya buva mu Rwanda butandukanira n’ubw’ahandi habaye amakimbirane nka Yugoslavia, ni uko abatangabuhamya bo mu Rwanda nta bwigenge baba bafite”.
Hari impamvu esheshatu atanga, zerekana ko nta wapfa kwizera ubuhamya buva mu Rwanda, ashingiye ku byo yumviye mu manza za Arusha.
1. Kwihakana ubuhamya : Hari aho umutangabuhamya yihakana ubuhamya bwe, ku buryo bitorohera urukiko kumenya aho yabeshye. Ati, “hari n’aho byageze urukiko (TPIR) rufata umwanzuro wo kujya ruhana abatangabuhamya bivuruza, kuko binyuranije n’indahiro baba bagize imbere yarwo”.
- Ubuhamya budashoboka : aha atanga urugero rw’umugore wagombaga gushinjura, nyuma akaza kwihakana isano afitanye n’uregwa, nyamara bakaza gusanga ari umugabo we, barabyaranye abana batatu.
- Ubuhamya buvuguruzanya : Comb avuga ko hejuru ya 90% by’ubuhamya bwumviswe Arusha bwabaga burimo nibura ahantu hamwe bwivuguruza, nk’aho umuntu avuga ko byabaye adahari, ubundi ngo yari ahari.
- Ubuhamya budasa mu bihe bitandukanye: aha atanga urugero rw’ibivugwa mu ntegura rubanza, nyamara mu rubanza nyirizina bakabihindura. Aha avuga ko “50% by’ubuhamya 342 bwatangiwe Arusha bwahindagurikaga cyane, abantu bagahindura imvugo bagamije ko uregwa ahamwa n’icyaha”. Ngo asanga kwibagirwa kubera igihe gihita, bitaba impamvu ihagije yo guhindagura ubuhamya.
- Ibuka ngo yapangiraga abatangabuhamya ibyo bajya kuvuga Arusha . Ngo nubwo bitagaragara mu nyandiko za TPIR, ngo byakunze kuvugwa mu bitabo n’amaraporo y’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Comb ati, “ byari bigoye, nanubu kandi, kumvisha umunyarwanda kujya gutanga ubuhamya bushinjura ukekwaho Jenoside, kubera gutinya Leta”.
- Inkurikizi ku bashinjura : aha Comb atanga ingero ebyiri, zirimo itegeko rihana abapfobya Jenoside; no kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside baba mu mahanga.
Avuga ko hari abantu bafunzwe bashinjwa gupfobya Jenoside, nyuma yo gutanga ubuhamya bushinjura abayikekwaho.
Ibi byaba ari nayo ntandaro yo kuba hari ibihugu bitemera kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside, nubwo u Rwanda rwo rudahwema kubizeza ubutabera bwuzuye, n’imanza ziciwe mu mucyo.
Ibimenyetso bya Jenoside si ibyo wahisha, Siboyintore
Ku ruhande rw’u Rwanda, Bwiza.com yagerageje kumva icyo nka Komosiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Ibuka ndetse n’ubushinjacyacya zibivugaho.
Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside babarizwa mu mahanga, Siboyintore Jean Bosco, avuga ko ibimenyetso bya Jenoside atari ibyo umuntu yahisha, kuko yakozwe ku manywa y’ihangu.
Agira ati, “Ibimenyetso bya Jenoside si ibyo wahisha, kuko Jenoside abayikoze mu Rwanda bayikoze ku manywa. Mu batangabuhamya bashinja muri bene izi manza za Jenoside, harimo abayikoze bagashinja abo bayikoranye, hari abayikorewe barokotse Jenoside, hari n’abatarahigwaga babibonye batihisha; ibi byose rero ni byo bimenyetso urukiko rushingiraho. Yewe muri izi manza habaho n’abashinjura nabo urukiko rurabumva hanyuma hagashyirwa ku munzani ibimenyetso bishinja n’ibishinjura bagaca urubanza. Aho igitutu cya leta y’u Rwanda avuga agikura he?”
Ku bwa Siboyintore, ngo icyo umunyamerikakazi Nancy Comb akwiye kumenya ni uko ubutabera bw’u Rwanda atari bwo buburanisha urubanza rwa Rukeratabaro. Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo muri Sweden nibo bikoreye iperereza, kandi abatangabuhamya ntibatinya ubutabera bwa Sweden ko buzabarega ipfobya rya Jenoside.
Akongeraho ati, “Sinzi niba kwivuguruza kw’abatangabuhamya -niba koko barivuguruje- ko yahamya ko kwivuguruza mu rubanza biterwa n’igitutu cya Leta ibashyiraho nk’uko ashaka kubyumvikanisha! Ubundi si igitangaza mu manza ko habamo abatangabuhamya bivuguruza, ariko biterwa n’impamvu nyinshi, yewe rimwe na rimwe na ruswa bahabwa na abakurikiranyweho icyaha kuko bazi ko guhindura imvugo cyangwa kwivuguruza birengera abaregwa. Hari n’urubanza muri TPIR rwagaragayemo kwivuguruza no guhindura ubuhamya kubera ko umutangabuhamya yahawe ruswa, icyaha cyaramuhamye aragihanirwa!”
Asaba Comb kugabanya amarangamutima ye, kwivuguruza mu rubanza niba byarabaye nareke ubucamanza bwa Sweden buzabicukumbura”.
Aha anibutsa ko imanza zimaze kuburanishwa hanze ari 22 kandi 21 zose abazishinjwagamo bose bahamwe n’ibyaha, umwe aba umwere. Zabereye mu bihugu bya Canada, Ubuholandi, Ubudage, Norvege, Swiss, Ubufaransa, Ububiligi, na Finlande. Naho ku manza za Arusha uriya munyamerikakazi afatiraho ingero, inyinshi Ubushinjacyaha bwarazitsinze. Abahamijwe icyaha ni 61 naho abagizwe abere ni 14.
Urubanza rwa Rukeratabaro Theodore wahoze ari umujandarume rwatangiye mu mwaka ushize mu gihugu cya Suwede, urukiko rumuhamya ibyaha, rumukatira gufungwa burundu, nyuma arajurira. Mu bujurire, urubanza rwatangiye mu Mutarama 2019.
Ashinjwa ibyaha yakoreye iwabo ku Winteko, ku bitaro bya Mibirizi, muri sitade Kamarampaka ndetse ngo mu gasanteri bita mu Gatandara.
Kubera ko urubanza ruba mu Gisuweduwa, itanganzamakuru ryo mu Rwanda ntiryabashije kurukurikirana kuko nta munyamakuru wa Paxpress uzi urwo rurimi. Ku bufatanye na RCN Justice et Democracie, ubu hashyizweho umuntu uzi urwo Igisuweduwa, Mark Salter ukurikirana urubanza agatanga amakuru mu rurimi rw’icyongereza.
Â
Karegeya Jean Baptiste


