Platini yabajijwe niba ajya akumbura Diane batandukanye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Nemeye Platini, wo mu itsinda rya  Dream Boys yagize icyo atangaza ku bijyanye no kuba yaba ajya akumbura uwahoze ari umukunzi we,  Ingabire Diane bamaranye imyaka ine bari mu munyenga  w’urukundo bagatandukana.

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda TV, Platini yabajijwe niba akumbura Diane maze asubiza nta gihunga ko atajya amukumbura kuko yagiye mu yindi Si itandukanye n’iyo yabagamo mbere bityo bitatuma yongera kumuterezaho na gato.

Yagize ati”(…) Ushatse kumbangamira ariko (…)oya, hashize igihe kinini cyane ku buryo nagiye mu yindi Si nta makuru mperuka. Ndi mu yindi Si.”

Umunyamakuru yifuje kumenya niba koko yaba yarasimbuje uyu Ingabire Diane bakundanye igihe kirekire  gusa yirinze kugira icyo abitangazaho ahamya ko akiri kubisengera.

platini na df2d7 bb629
Platini akiri umwami wa Diane

Ati”Icyo nicyo nakubwiye ndigusengera ndi gusenga cyane ngo imana irebe icyo yamfasha mbone ibinkwiriye.”

Diane Ingabire yatandukanye na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys mu ntangiriro za 2017 nyuma y’imyaka irenga ine bari bamaze bakundana. Byanavugwaga ko bari bari mu myiteguro yo kurushinga gusa akaza kumusimbuza umusore w’ibigango witwa Fiston Rutayisire.

1531223672 diane
Rutayisire Fiston wiyeguriye umutima wa Diane

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *