Minisiteri y’ubutabera yishimira ko icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta cyavanywe mu bindi byaha kigashyirwa ukwacyo. Kuba kandi icyaha cya ruswa kidasaza, bitanga icyizere ko ntawe uzongera kunyereza ngo abiheze: gufungwa ntibihagije habaho no kwishyuzwa, imanza za gatanya zigamije guhisha imitungo zisubirishwamo, ndetse n’ubuze ubwishyu aho abuboneye arishyuzwa.
Ubwo umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency Internation-Rwanda washyiraga ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku manza zirebana na ruswa, abafatanyabikorwa bayo batangaza ko nta bwinyagamburiro ku muntu wanyereje umutungo wa Leta. Abo barimo urwego rw’ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, inkiko, Minisiteri y’ubutabera, Urwego rw’umuvunyi, Ambassade y’Ubuholandi mu Rwanda n’abandi.
Umuminisitiri wo muri Africa yasuye uw’i burayi, asanga aba mu nzu nziza, amubaza aho yayikuye.
Amwereka ikiraro hakurya, ati, “urabona kiriya kiraro, buriya nakiriyemo 10%”.
Umunyafurika agaruka akubita agatoki ku kandi, arya umuhanda wose.
Wa munyaburayi aje kumusura, amusanga mu nzu nziza iruta iy’uwo munyaburayi.
Amubajije aho yayikuye, afungura idirishya amwereka mu ishyamba. Ati, “urabona uriya muhanda”?
Undi ati, “ntawo mbona”.
Umunyafurika ati, “ntawo ubona nyine kuko nawuriye 100% nkubakamo ino nzu”.
Aya ni amagambo y’uhagarariye Ubuholandi mu gihe hamurikwa ubu bushakashatsi, aho agaragaza ko Afurika yaba ikeneshwa n’abayobozi bigwizaho imitungo, banyereza ibyakagiriye akamaro rubanda.
Muri ubwo bushakashatsi, berekana ko miliyari hafi umunani (7,717,641,193) z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwemo ruswa mu mwaka wa 2018.
Harimo kandi miliyari eshatu n’igice z’amafaranga apfa ubusa(adakoreshwa=idle funds), aya 77% akaba agizwe n’aya gahunda ya VUP mu nkingi yo gutanga inguzanyo (Financial Support).
Urwego rw’ubushinjacyaha buvuga ko kugeza muri Werurwe 2018, hari abantu 347 bari bamaze kwemera kugarura amafaranga banyereje, hakaba harishyuwe miliyoni 163. Nyamara abakekwa bagera kuri 583, babazwa miliyari 295. Imanza zimaze gucibwa zigera kuri 770 ziregwamo abantu 999, hakaba hari miliyari hafi enye (3,7) zemejwe n’inkiko.
Minisiteri y’ubutabera ikaba itishimira ko muri izi miliyari 3,7 nta na ½ kiragaruzwa, kuko amaze kwishyurwa arenga gato miliyari 1,6.
Ntawe uzaheza ibya rubanda, iki cyaha ntigisaza
Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu, Nyirurugo Jean Marie, avuga ko abanyereza bagahisha imitungo cyangwa bakayisesagura, ndetse n’abasaba gatanya bagamije kuyandikisha ku bo bashakanye; bose ko bazashyira bakayisubiza.
Agira ati, “aho yaba yarayashyize hose, yaba yarayanywereye cyangwa akayabyinira, urukiko rubimuhamije arayagarura. Abasaba gatanya nabo bagamije guhisha imitungo, iyo bimeneyekanye iyo mitungo iragarurwa, igasubira mu mutungo rusange bari bafite mbere yo guhabwa gatanya”.
Uyu mushinjacyaha atanga urugero rw’umugore wagiye gutamba ineza, akarega umugabo ufunzwe ngo “ntatanga ibitunga urugo”, agamije gukoresha ku mitungo yafatiriwe.
Agaruka kandi ku bantu bamwe bemera icyaha cyo kunyereza mu mwanya w’abandi ngo babakingire ikibaba, cyane cyane mu misoro.
Abashumba b’imitungo
Umuvunyi wungirije, Yankurije Odette, atangazwa no kuba hari imvugo igezweho y’abantu baragira ibitari amatungo. Ati, “ubu hari abashumba b’imitungo, kandi twari tuzi ab’amatungo. Hari abashumba b’imirima, inganda, …abo bose utazajya agaragaza aho ayikomora izajya ifatirwa”.
Uyu muyobozi kandi, avuga ko impamvu imitungo imwe itagaruzwa cyangwa ngo ifatirwe, ari uko “urubanza rujya kucibwa uwanyereje yaragurishije, abandi baratorotse. Hari abarekurwa by’agateganyo agahita acika, akava mu gihugu nta n’umutungo agisizemo”.
Indi mbogamizi ngo ni uko hari ababa bazi aho iyo mitungo ihishe ntibtange amakuru.
Mu gutanga umurongo w’iki kibazo, Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko amayeri yo gusaba gatanya yamenyekanye hagafatwa ingamba. Umuyobozi muri iyi minisiteri, Kabibi Speciose , ati, “hari imanza eshatu tumaze gutsinda, n’izindi ebyiri zikiri mu nkiko. Hose twatambamiye gatanya, kuko abavanze imitungo baba bavanze n’amadeni (liabilities). Naho abiba bagasezagura, bagafungwa ariko badafite ubushobozi bwo kwishyura, bizatinda ariko uzakomeza kwishyuzwa, aho uzabonera ubushobozi Leta izahita ikwishyuza. Hari abakekaga ko iyo ufunzwe uba urangije igihano. Oya, ntibicira aho”.
Kabibi avuga ko muri miliyari 7 zivugwa ko zanyerejwe, hakiri n’andi. Gusa ngo eshanu muri zo zimaze kwemezwa burundu, naho ebyiri ntibirasobanuka (pending). Muri izo eshanu hamaze kwishyurwa ebyiri, hakabamo n’indi 1,2 yishyuwe nta rubanza rubaye. Avuga kandi ko hari miliyoni ijana zavuye mu bikoresho (byari byaranyerejwe n’ababikoreshaga), akishimira ko nibura amaze kugaruzwa yose hamwe agera kuri miliyari eshatu.
Karegeya Jean Baptiste


