Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bavugirije induru Perezida Kenyatta igihe yagezaga ku gihugu ijambo rya buri mwaka uburyo igihugu gihagaze muri iki gihe.
Abo badepite batangiye kuvugiriza no gusakuza Perezida agitangira kuvuga,. Mbere bari bavuze ko bazarogoya iryo jambo kugira ngo bamagane ukuntu leta ngo yananiwe kurwanya ruswa yabaye ndanze muri Kenya.
Abadepite barindwi bahise basohorwa ku ngufu mu nteko kubera icyo gikorwa cyo kurogoya ijambo ry’umukuru w’igihugu ryatindijweho iminota 30 yose.

Umukuru w’inteko nshingamategeko, Justin Muturi, yabwiye abo badepite ko barengereye maze ategeka ko basohorwa ku ngufu mu nteko kubera ko banze kumwumvira ngo baceceke.
Umunyamakuru wa BBC uri i Nairobi, Wanyama wa Chebusiri, aravuga ko iri jambo Perezida ageza ku gihugu buri mwaka ari umwanya ukomeye wo gutangaza gahunda leta ifite mu mwaka utaha. Aravuga kandi ko ruswa ari ikibazo gikomereye cyane leta muri kino gihe.

Mu ruzinduko Perezida Kenyatta aherutsemo muri Israheli, yiyemereye ko gihugu cye harimo ikibazo gikomeye cya ruswa.
Mu ijambo rye ry’uyu munsi yavuze ko leta ye yiyemeje kurwanya ruswa yivuye inyuma. Yanavuze kandi ko yizeye ko ubukungu bw’igihugu buziyongeraho 6% mu mwaka utaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
Â


