Abanyeshuri 187 b’Abanyarwanda ntibazitabira ibirori bisoza amasomo yabo muri Kaminuza ya Kampala (KU) bitewe n’ibibazo byo kwambukiranya imipaka biri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Biteganyijwe ko ibi birori bizaba kuwa Kane tariki 7 Werurwe 2019 ariko aba Banyarwanda bakaba batazabasha kubyitabira.
Aganira n’itangazamakuru ku cyicaro cya KU kiri ahitwa Ggaba mu Mujyi wa Kampala ejo hashize, Umuyobozi Wungirije wa Kampala Univeristy, Prof. Badru Dungu Kateregga yatangaje ko Abanyeshuri b’Abanyarwanda basoje amasomo yabo bamaze kubabwira ko batazitabira ibi birori.
Ati “ Abanyeshuri benshi bari barasubiye iwabo mu Rwanda bamaze kutumenyesha ko batazitabira ibi birori. Turabasengera ngo ibi bibazo bikemuke.”
Prof. Kateregga yavuze ko n’ubwo bimeze gutya aba Banyarwanda bazashyikirizwa impamyabumenyi zabo igihe icyo ari cyo cyose nk’uko Dailymonitor ibitangaza.
Ibi ni nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera ‘agiriye inama’ Abanyarwanda kutajya muri Uganda mu byo yise ko umutekano wabo utizewe.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Aba sibo bonyine bagezweho n’ingaruka z’ibibazo biri ku mipaka kuko kuwa Kane w’Icyumweru gishize umusore wari ufite ubukwe bwe muri Uganda n’abamuherekeje babuze uko bambuka ku mupaka wa Gatuna.


