Gitifu n’abanyerondo barakekwaho guca umuturage intoki n’amano

Sangiza iyi nkuru

Gitifu w’akagari ka Gisanze mu murenge wa Rubengera aravugwaho ibikorwa byo kwihanira akubita abaturage akabagira intere bikagera aho bacika amano n’intoki ndetse akanangiza ibyabo.
Nzayisenga Jean Claude na Tuyisabe Fils bo mu kagari ka Gisanze, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, barashinja Habaguhirwa Jean Damascene umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari urugomo, guhungabanya umutekano w’abaturage, kubakubita, kubakomeretsa no kwangiza ibyabo.
Izi nkoni bakubiswe zikaba zaraviriyemo Nzayisenga Jean Claude gucika intoki 3 z’ikiganza cy’iburyo n’ino ry’igikumwe ry’ikirenge cy’ibumoso.
Ibi bikorwa by’urugomo byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 28 werurwe 2016, hagati ya saa saba n’igice na saa munani (01h30-02h00) z’ijoro.
Ibyo bikaba byarabereye mu gasantere ka Ryanyirakabano Ryanyirakabano mu kagari ka Gisanze ubwo humvikanaga induru z’abaturage, batakaga inkoni bavuga ko bakubiswe na Gitifu w’akagari Habaguhirwa Jean Damascene, afatanyije n’abanyerondo.
Muri iri joro abantu batatu nibo bakubiswe, barimo uwitwa Nzayisenga Jean Claude w’imyaka 30, ufite umugore n’abana 3, utuye mu mudugudu wa Kabatara muri aka kagari ka Gisanze.

uwakubiswe
Uhereye ibumoso ni Nzayisenga Jean Claude na Tuyisabe Fils


Nzayisenga avuga ko uyu muyobozi yamukubise amurenganya. Yagize ati: “Mu masaha ya saa munani z’ijoro umuyobozi w’akagari ka Gisanze ari kumwe n’abakozi babiri b’akagari n’abanyerondo, baje iwanjye barankomangira, ndakingura bambwira ko umuhungu nakoreshaga yagiranye amakimbirane n’abanyerondo, ngo yikingiraniye mu nzu aho nkorera, ngo ninjye kuhakingura bumve ibibazo bye bamwunge n’abanyerondo.”
Akomeza avuga ko bakimara gukingura, Gitifu n’abanyerondo binjiye mu nzu ye batangira gukubita abo basanzemo, Gitifu abonye ko bari kumena ibihacururizwa asaba ko babasohora bakabakubitira hanze.
Yagize ati:“Gitifu yasabye ko naryama hasi ndaryama bankubita ibibatira by’umuhoro nteze amaboko intoki barazitema, bankubise igiti kimeze nk’irati, amaguru yabyimbye, akaboko kavunitse, mu runkenyerero harapfutse, umutwe bawuhondaguye,ndi kwihagarika amaraso ntegereje kujya guca mu cyuma.”
Uretse kuba yarakubiswe avuga ko yahombye ibicuruzwa bye kuko aho yacururizaga muri iryo bahibye bakamutwara amafaranga yari yacuruje.
Ati “Aho nacururizaga bahasize harangaye ibyo nacuruzaga ntibikirimo, amafaranga nari mfite mu myenda nabyukanye nayabuze muri make mpombye ibifite agaciro k’ibihumbi 50.”
Tuyisabe Fils w’imyaka 20, ni umwana w’imfumbyi wakoreraga uyu mugabo, nawe akaba yarakubiswe ndetse agakomeretswa na Gitifu. Avugana na Bwiza.com
Yagize ati:“Bansanze mu nzu barankubita (Gitifu na Theogene) umutwe barawumennye n’amafaranga ibihumbi 42 nari maze guhabwa mu ishyirahamwe barayatwaye, ndifuza ko bansubiza amafaranga yanjye bakanahana abankomerekeje.”
Bwiza.com yashatse kuvugana na Gitifu Habaguhirwa ntibyashoboka kuko numero ye ya telefoni itari ku murongo.
Umwe mu bari mu nama y’umutekano yabaye tariki ya 29 Werurwe 2016 utarashatse kwivuga ku mpamvu ze bwite ku murongo wa telefoni yabwiye bwiza.com ko ko bakiri mu iperereza ngo hamenyekane ukuri kw’ibyo uyu muyobozi ashinjwa n’abaturage.
Si ubwa mbere Habaguhirwa Jean Damascene avuzweho urugomo kuko, mu minsi ishize mu biro by’ako kagari haherutse gufungirwa umusore wakekwagwaho kwiba, agakubitwa kugeza ubwo aciwe ugutwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *