Se wa Diamond agiye kuvuzwa n’abandi mu gihe umuhungu we yigaramiye

Sangiza iyi nkuru

Se wa Diamond Platnumz, Abdul Juma agiye kuvuzwa n’umukobwa we usanzwe aba mu Bwongereza. Ni nyuma yo kwirengagizwa n’umuhungu we Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi bamaze kugira amikoro.

Abdul Juma ntiyahwemye gutabaza umuhungu we Diamond Platnumz avuga ko akeneye ubufasha mu by’ubuvuzi. Umuhungu we ntiyegeze amureba n’irihumye.

Aganira n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, uyu mukobwa usangiye Se na Diamond  yatangaje ko gahunda zo kujya kuvuza Se mu Bwongereza zigeze kure.

Yagize ati “ Tubigeze kure. Kuri ubu turi kumushakira pasiporo. Ibi nibigera ku musozo nzahamagara buri umwe mbamenyeshe ko yamaze kurira indege.”

Uyu mukobwa yavuye mu Bwongereza mu ntangiro z’uyu mwaka. Yavugaga ko azakora igishoboka cyose kugira ngo ahuze Se na Diamond babe bacoca ibibazo bafitanye.

Mzee Abdul
Se wa Diamond Platnumz, Abdul Juma

Mu myaka ishize, Diamond mu gusubiza impamvu agaragara nk’uwirengagije Se, yavuze ko yamutaye akiri muto  kandi ko atari inshuti ye cyane nka nyina, Sanura Sandra Kasimu.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Yavuze ko kuba atagaragara kenshi mu ruhame ari kumwe na Se biterwa no kuba atarakuze bari kumwe, ati  “ Ntituramenyerana.”

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *