Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushyira ku karubanda amazina y’abayobozi bakuru bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta mu rwego rw’uburyo bushya bwo gukomeza guhangana n’ikibazo cya ruswa mu nzego za leta.
Imishinga y’iterambere igera kuri 75 bivugwa ko yadindiye kubera ikibazo cya ruswa n’imicungire mibi. Iyo mishinga yari ifite agaciro ka miliyari 125 z’Amanyarwanda, mu gihe ibigo bivugwamo ibibazo ibyinshi ari za minisiteri nk’iz’ibikorwaremezo, uburezi, ubuhinzi ndetse muri RDB.
Iyo mishinga yadindijwe nk’uko abayobozi babitangaza, yabujije u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kurandura ubukene no guteza imbere ibikorwaremezo.
Imwe muri iyo mishinga harimo iyo kubaka ibitaro bigezweho mu Karere ka Muhanga, umushinga ufite agaciro ka miliyari 6 z’Amanyarwanda, umushinga wo kuhira mu Karere ka Ngoma watangiye muri Mutarama 2014 ariko ugashyirwa mu bikorwa biruhanyije nyamara warashoweho akayabo ka miliyari 36 z’Amanyarwanda.
Mu mwiherero w’abayobozi b’igihugu uheruka, Umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi mu by’ubukungu, Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko imishinga 75 ingana na 8% y’imishinga leta ifite kuri ubu, yaba yaradindijwe kubera ruswa.

Minisitiri muri perezidansi, Tugireyezu Venantie, we yatangaje ko hazakoreshwa ibishoboka byose abayobozi barya ruswa bagafatwa harimo no gushyira amazina yabo ku karubanda mu binyamakuru.
Kugirango ibi bigerweho ariko, abagize inteko ishinga amategeko bo basanga nubwo bitavuzweho rumwe hakwiye gukoreshwa kumviriza telephone z’abayobozi bakekwaho ruswa, ndetse no gukoresha ba maneko mu bigo bya leta.
Kubaka ikigo cy’ikoranabuhanga n’itumanaho kuri miliyari 37 byatangiye mu 2009 ariko kugeza ubu 26% gusa nibyo bimaze gukorwa mu gihe biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba wasojwe mu mwaka utaha wa 2017.
Kubaka ahantu hagenewe inganda mu yindi mijyi byatangiye mu 2011 bikaba byari biteganyijwe ko bizarangira mu 2017 nabyo ngo hamaze gukorwa imirimo ingana na 11% gusa.
Ubusanzwe guverinoma yaka inguzanyo abaterankunga n’ibigo nka Banki Nyafurika ndetse na Banki y’Isi kugirango imishinga ifite ishyirwe mu bikorwa, ariko abahanga basanga iyo micungire mibi izakomeza guheza igihugu mu myenda.
Iyi nkuru dukesha The East African ivuga ko mu 2012 gusa u Rwanda rwagujije miliyoni 61 $ yo kubaka umuhanda wa kilometero 48 uzazenguruka Ikiyaga cya Kivu unyuze Rubavu, Rusizi na Karongi ariko uyu mushinga warahagaze. Agace gahuza Karongi na Rubavu gusa ngo niko kubatswe.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama ya guverinoma, Stella Ford Mugabo, yavuze ko biyemeje kwibanda ku kugaruza amafaranga yanyerejwe kandi ko nta n’ifaranga na rimwe rikwiye kubura kubera ruswa kuko u Rwanda rufite intego z’iterambere rwiyemeje zikeneye kwiyemeza, gukunda igihugu n’ubunyamwuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


