Ikibazo cy’abanyeshuri biga mu bigo bibacumbikira badodesherezwa imyambaro y’ishuri ikwiye n’ababyeyi babo nyamara bagera hirya bakayigabanyisha igasigara ari utuntu bita ‘udukojeje isoni’, ababyeyi,abanyeshuri ubwabo n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri mu karere ka Rusizi bavuga ko kigenda gifata intera ndende kandi bigira n’ingaruka ku myifatire n’imyigire yabo, bagasaba ubufatanye bw’inzego zose mu guhashya iyi ngeso.
Aba babyeyi bavuga ko hari aho ugera wareba imyambaro y’ishuri abana bambaye, abakobwa bambaye utugeze hejuru y’amavi kandi tubagundiriye cyane,abahunga na bo barayigabanyishije cyane igasigara imeze nk’amacupa,ugasanga n’uburyo babyambaye ubwabwo bukojeje isoni kandi ukabisanga mu mashuri menshi,abayobozi b’amashuri bakavuga ko babahana bikanga bikiyongera,abana bakavuga ko abameze batyo ari bo usangana n’izindi ngeso mbi, bose bagasanga hakwiye ingamba zihamye zabirwanya.
Iki kibazo cyanagarutswe ho n’ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma muri aka karere, aho ubuyobozi bwavugaga ko nubwo bitarafata intera ndende ariko na ho hari bamwe mu bana babigerageza, ababyeyi bakavuga ko mu mashuri menshi barereramo hirya no hino mu gihugu bihaboneka kandi nta ruhare baba babigize mo,bakavuga ko bibahombya nk’igihe umwana ategetswe kutazongera kuyambara atumwe ababyeyi ngo agurirwe indi, hibazwa icyakorwa ngo bicike.
Pasiteri Nyirinkindi Théophile,umwe mu baharerera avuga ko MINEDUC nubwo ishyiraho umurongo w’imyambarire mu mashuri ariko ikwiye gukurikirana ko ibigenda biza mo bitewe n’ikigero cy’aba bana bitabangamira indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ubukungu bw’ababyeyi babona ibikenewe ku mashuri biyushye akuya.
Yagize ati’’ birababaje cyane kandi tubibona henshi kuko turerera ahatandukanye,kubona udodeshereza umwana umwambaro w’ishuri utanze atari make, wajya kumva ukumva ku ishuri bagutumye ho ngo ngwino ujyane imyambaro y’umwana wawe umudodeshereze indi,wahagera ugasanga koko yarayigabanije mu buryo buteye isoni,ukongera gutanga andi umudodeshereza kandi n’uwo wacagaguwe mo ntumara n’igihembwe kandi wagombye kurangiza umwaka,ukabona natwe ababyeyi bidukomeretsa imitima cyane,ari yo mpamvu twifuza ko ibigo bitajenjekera iyi ngeso.’’
Nubwo bimwe mu bigo by’amashuri byahise mo kugikemura bidodeshereza abana ku mashuri nubwo n’ubundi bitabuza abafite iyi ngeso kubera gushaka kurangaza abarezi n’abanyeshuri bagenzi babo kubikora,bamwe mu bana basanga kudodeshereza ku mashuri bihenze cyane na byo bikaba ibibazo.
Nikubwayo Yvette wiga mu wa 5 muri iri shuri yagize ati’’ ni byo imyambarire itaboneye igenda igaragara mu bahungu n’abakobwa mu mashuri menshi,ariko ubukene bw’ababyeyi ntibwatuma kudodeshereza ku ishuri byoroha kuko ushobora kubona ijipo cyangwa ipantalo n’ishati ku mafaranga 7500 nyamara ku ishuri bakaguca amafaranga 15.000 bikagorana kuyabona.
Gusa nanjye sinzi impamvu babikora ariko nk’aha iwacu ababikora tugerageza kubacyaha no kubereka ingaruka zabyo ku ireme ry’uburezi n’indangagaciro baba batakaza n’ubuyobozi bw’ishuri bugafasha mu kubacyaha ku bufatanye n’ababyeyi.’’
Umuyobozi w’iri shuri,Mwitaba Anaclet,avuga ko iyi ngeso yo gucagagura imyenda y’ishuri bayigira migufi cyane kandi ibagundiriye itesha umwana indangagaciro yo kwiyubaha,bikanarangaza abandi bigatuma batiga neza,byakorwa n’abakobwa bikaba bishobora guteza ibibazo n’abarezi babo,abahungu bamwe ugasanga banakenyerera ahadakwiye,ko nubwo iwe ayirwanya cyane ariko yabyibukije n’ababyeyi ngo bafatanye kuyihashya.
Iyi ngeso usanga itabura kuvugwa ho mu nama z’ababyeyi n’ubuyobozi bw’amashuri iyo zateranye,umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka karere Hagenimana Jean de Dieu,asaba ababyeyi,abana n’ubuyobozi bw’amashuri guhora bagenzura ko abana bose bambaye neza bikwije kandi basukuye,kuko utavuga ireme ry’uburezi mu gihe n’imyitwarire y’urerwa bitewe n’uburyo anambara bikemangwa.





