Abanyamategeko batamaje Gen Otafiire ku ifungwa ry’Abanyarwanda muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abanyamategeko bo mu gihugu cya Uganda barondoye amazina y’Abanyarwanda bafungiwe mu magereza yo muri iki gihugu mu byo bise ku buryo butemewe.

Ibi bihabanye kure n’ibyo Minisitiri w’Ubutabera,  Rtd.  Maj Gen Kahinda Otafiire yatangaje ubwo yavugaga ko nta Munyarwanda n’umwe azi ufungiwe muri Uganda.

Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko  Abanyarwanda 190 bafungiwe muri Uganda ndetse 900 bakaba barirukanwe ku butaka bw’iki gihugu.

Uyoboye aba banyamategeko, Eron Kiiza mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 11 Werurwe 2019, yavuze ko bagamije kunyomoza ibyatangajwe na Min. Otafiire.

Ati “ Vuba aha Min. w’Ubutabera [Kahinda Otafiire] yahakanye ko nta Munyarwanda watotejwe cyangwa ngo afungwe binyuranyije n’amategeko bikozwe n’ubuyobozi bwa Uganda. Yigize nk’aho nta kintu azi kuri iki kibazo cyatangiye kuwa 6 Ukwakira 2017 ubwo Rene Rutagungira yafatwaga, agafungwa mu buryo butazwi, agakorerwa iyicarubozo,”

Mu gushyira ibintu ahagaragara neza, aba banyamategeko batanze urutonde rwa bamwe bafungiwe muri Uganda.

Muri aba bavuzwe harimo : Rutagungira, Claude Iyakaremy, Emmanuel Rwamucyo, Augustine Rutayisire, Darius Kayobera n’umugore we  Claudine Uwineza.

Aba banyamategeko kandi batanze andi mazina y’Abanyarwanda bahafungiwe nyuma bagasubizwa iwabo.

Muri aba havugwamo:  Fidel Gatsinzi, Dianne Kamikazi, Jessica Muhonngerwa, Dianne Kamashazi, Freddy Turatsinze, Emmanuel Cyemaire na Herbert Munyangaju.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Abanyarwanda  baba cyangwa bajya muri Uganda bagiye batabwa muri yombi  mu gihe bitandukanye mu myaka ibiri ishize. Ibi byatumye Abanyarwanda bagirwa inama yo kuba baretse kujya muri iki gihugu kuko ngo umutekano wabo utizewe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *