Umuyobozi wa gereza nyakwigendera Yakobo Bihozagara yari afungiyemo ari we, Grégoire Nimpagaritse, aravuga ko yazize urupfu rutunguranye rwabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu hagati ya saa saba na saa munani.
“Navuye mu biro nyuma ya saa saba. Mu gihe kitageze ku isaha menyeshwa urupfu rw’imfungwa” , uwo ni umuyobozi wa gereza, Grégoire Nimpagaritse.
Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko n’umuganga wo muri iyi gereza atari yigeze amenyeshwa ko haba hari umurwayi ukeneye kwitabwaho. Ikindi nk’uko yakomeje avuga, ngo ubwo nyakwigendera yashiragamo umwuka, abafasha ba muganga bari bakiri mu kazi ngo bakaba bataramenyeshejwe ko Bihozagara yari amerewe nabi.

Amakuru ava muri gereza nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi kivuga, ngo nayo yemeranya n’ibyatangajwe n’umuyobozi wa gereza, aho ayo makuru yongeraho ko ambasaderi Bihozagara yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso (Hypertension) ndetse na Diabete kandi ngo akaba yafataga imiti. Kubw’ibyo bakaba bakeka ko yishwe n’umutima.
Uyu muyobozi wa gereza yakomeje anavuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe muri Clinique Prince Louis Rwagasore bisabwe n’umuryango we.
Tubibutse ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, leta y’u Rwanda yari yasabye ibisobanuro guverinoma y’u Burundi ku cyahitanye ambasaderi Yakobo Bihozagara wari ufungiye i Burundi kuva kuwa 04 Ukuboza umwaka ushize ashinjwa ibikorwa by’ubutasi.
Ku kijyanye n’icyo yari afungiye, ikinyamakuru Iwacu kirakomeza kivuga ko inzego z’ubutabera za gereza zari zanze gutangaza itariki yinjiriye muri gereza ndetse n’icyaha cyari cyanditse ku mpapuro zo kumuta muri yombi, gusa umuyobozi wa gereza yemeza ko yayigezemo mu Ukuboza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


