Indaya yafashwe ikorana imibonano mpuzabitsina n’umusaza w’imyaka 75

Sangiza iyi nkuru

Amanda Zelicoffer w’imyaka 27 y’amavuko usanzwe akora umwugaga w’uburaya yafashwe anafatwa amashusho asambana n’umusaza w’ imyaka 75 ahita ashyikirizwa Polisi mu mujyi wa Oklahoma.
Iyi ndaya yafashwe n’umwe mu biyemeje umwuga wo gufata abanyabyaha hakoreshejwe Camera, akaba yatunguwe no kubona indaya iri mu mudoka n’umusaza w’imyaka 75 batera akabariro nta nkomyi.
FFF
Amanda na Douglas Bransett w’imyaka 75 bafashwe aka Video mu ibanga bashyikirizwa Polisi ariko kabanje gushyirwa ku rubuga rwa Youtube, bashyikiriza ubutabera ari nabwo bugomba kugena igihano.
Umupolisi umwe yatangaje ko byagaragaye ko igihe bari mu modoka Bransett yari yakuyemo imyenda bigaragara ko bakoraga imibonano mpuzabitsina amaze kubona Camera ibanyuze hejuru ahitamo kuva aho.
Nk’uko bimwe mu bimenyetso bibyerekana, ngo mbere gato y’uko bafatwa uyu musaza wari wikwijeho igishushanyo bitamenyekanye icyo kivuga, mu mvugo isa n’iyo ku muhanda yagize ati” Bebi gengesisita (Baby Gangstar) nabonye Camera zituzenguruka ku mitwe.”
Nyuma yo gusuzuma ikirego n’ubugenzacyaha, bwemeje ko iyo ndaya ikatirwa umwaka wose iri muri gereza naho umuguzi ari we Bransett akaba agikorwaho iperereza ry’imbitse.
Brian Bates wabafotoye, yatangaje ko yabigize umwuga mu rwego rwo gukoza isoni indaya n’abaguzi akanabicisha ku rubuga rwe yise johntv.com
Yashimangiye ko kuva yatangira uwo mushinga wo gufata abanyabyaha akoresheje Camera, yavuze ko bimaze kubyara umusaruro ufatika dore ko ngo uretse gufata iyo ndaya yanafashe abicanyi 3.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *