Anita Fabiola ukomoka muri Uganda, kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe 2016, nibwo yagaragaje ikimero ubwo yari ku mazi “Paradise Island” yambaye utwenda bogana (Bikini), amafoto ye akaba yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa wavugishije benshi amangambure nyuma yo kwigaragaza mu bisa no kwambara ubusa aho bamwe batanatinya kwemeza ko afite umukondo n’amatako akurura abagabo nk’uko byagaragaye mu bitekerezo by’ababonye aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bibaye nyuma y’uko yari aherutse gushira andi mafoto agaragaza ubwambure ku mbuga nkoranyambaga anakangurira abagabo kumuba hafi mu bikorwa bye bya buri munsi.

Mu kiganiro akora kuri Televiziyo imwe muri Uganda, uyu munyamakurukazi amaze kubaka izina akaba ageze ku rwego rwo kwifuzwa na bimwe mu bitangazamakuru bikomeye.

Fabiola ni umukobwa ukunda kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera amafoto ye benshi bishimira ndetse bagahamya ko anakurura abagabo, ikimero kiza n’ubwiza dore yanabaye igisonga cya Miss Uganda 2014 ari nabwo yarushijeho kumenyekana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


