Rujugiro arameza ko ashatse gufasha inyeshyamba ubutegetsi butamara amezi atandatu

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa yahakanye ibyo ashinjwa byo gushyigikira inyeshyamba zishaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda avuga ko adashishikajwe n’ibintu bya politiki ndetse yemeza ko afashije inyeshyamba ubutegetsi buriho butarenza amezi atandatu.

Uyu muherwe wubatse izina hirya no hino ku Isi mu bucuruzi bw’itabi ni umwe mu baherutse gutungwa urutoki na Perezida Kagame nk’umwe mu bakomeje guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Uyu akaba afite uruganda Meridian Tobacco Company aheruts gufungura ahitwa Arua muri Uganda mu myaka mikeya ishize. Uru ruganda akaba ari ishami rya Pan-African Tobacco Group ikora amatabi yo mu bwoko bwa Supermatch.

Mu ijambo yavugiye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, Perezida Paul Kagame yashinje Perezida Museveni kwirengagiza ko azi Rujugiro.

Ati: “ Ku ikubitiro (Museveni) yavuze ko atamuzi, mwereka ko amuzi .”

Tribert Rujugiro rero yagize icyo avuga ku byo yavuzweho mu kiganiro yagiranye na The New Vision nk’uko tubikesha Chimpreports.

Muri iki kiganiro nubwo Perezida Museveni yavuze ko atamuzi, Rujugiro yahishuye ko muri Gashyantare umwaka ushize yagiye muri Uganda ku butumire bwa Perezida Museveni, aho ngo yamugiriye inama yo gufunga zimwe muri business afite muri Uganda mu rwego rwo gutabara umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ati: “ Muri Gashyantare 2018 Perezida Yoweri Museveni yasabye ko twahura. Iyo niyo nshuro nahuye nawe .”

Yakomeje agira ati: “ Perezida yambajije niba ndimo kurwanya Kagame. Namubwiye ko nashishikajwe na politiki z’u Rwanda .”

Rujugiro kandi akomeza avuga ko Museveni yamubajije niba ari inshuti ya david Himbara, ukunze gusohora inyandiko zivuga nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, kandi ngo niba ari inshuti amusabe guhagarika izo nyandiko kuko zidashimisha Perezida w’u Rwanda.

Akavuga ko yabwiye Museveni ko Himbara afite ibindi apfa n’ubutegetsi yabayemo imyaka 8 kubw’ibyo niba hari ikibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda babirangiza ubwabo.

Muri uwo mubonano kandi ngo Museveni yamubwiye ko Perezida Kagame ashaka amahoro kandi ko kugirango u Rwanda na Uganda bigire amahoro agomba kugerageza kugurisha business ze ubundi akava muri Ugada.

Mu kumusubiza ngo yagize ati: “ Ngiye kugerageza nshake umuguzi mve muri Uganda. Sinshaka ko akarere kagira ibibazo kubera njyewe .”

Ati: “ Na n’ubu ndimo kugerageza cyane kugurisha ariko sindabona umuguzi .”

Rujugiro yakomeje avuga ko aramutse afunze business ze muri Uganda ku mafaranga yinjizaga haba havuyeho 10% gusa. Avuga ko mu by’ukuri ashatse gufasha inyeshyamba yanazifasha mu yandi 90% yaba asigaye avuye muri business afite ahandi hatari muri Uganda.

Ati:  “ Ibyo birego ni ibinyoma kandi Perezida Kagame azi neza ko ntashishikajwe na politiki. Ubwo nateraga inkunga intambara byari ukubera ko nari impunzi kandi nta passport mfite yo mu gihugu cyambyaye. Nari mfite impamvu kandi nabonye abavandimwe n’inshuti bababara hanze y’igihugu cyabo mfata icyemezo cyo gufasha. Kuri iyi nshuro nta mpamvu mfite yo kwijandika muri politiki .”

Yongeyeho ariko ko aramutse ashatse gufasha inyeshyamba bitamara amezi atandatu ubutegetsi bw’u Rwanda butaravaho.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *