Rusizi: Imiryango irenga 60 ntifite aho ikinga umusaya nyuma y’imvura nyinshi yahaguye
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu karere ka Rusizi , yasize imiryango igera kuri 60 idafite aho ikinga umusaya. Kugeza ubu abantu bagera kuri 13 bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’iki kiza cy’imvura. Iyi mvura yaguye kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2018, yibasiye imirenge ya Gikundamvura na Gitambi. Iyi mvura kandi yanasenye amazu y’abaturage […]
Ku myaka 104 y’amavuko, yasabye polisi kumufunga kubera ko atishe amategeko.
Umukecuru w’imyaka 104 yatangaje ko yifuza ko polisi imuta muri yombi ku mpamvu y’uko atigeze ahabanya n’amategeko. Mu buryo bwo gusubiza uyu mukecuru witwa Anne Brokenbrow, polisi yamwemereye kumufunga ku nshuro ye ya mbere mu buzima nk’uko Daily Mail yabitangaje. Mu gace ka Bristol mu Bwongereza, abasheshe akanguhe basabwe kwandika ibyifuzo byabo ku mpapuro, kugira […]
Umunyarwanda yegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare
Umunyarwanda, Mugisha Moise ukina umukino wo gusiganwa ku magare, yegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’amagare iri kubera muri Ethiopia. Uyu mudari yawegukanye kuri icyi cyumweru , ubwo abasiganwa bahatanaga basiganwa n’igihe harebwa buri wese ibihe yakoresheje ku giti cye ( Individual Time Trial). Iri risiganwa rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye mu byiciro byose. […]
Rujugiro arameza ko ashatse gufasha inyeshyamba ubutegetsi butamara amezi atandatu
Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa yahakanye ibyo ashinjwa byo gushyigikira inyeshyamba zishaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda avuga ko adashishikajwe n’ibintu bya politiki ndetse yemeza ko afashije inyeshyamba ubutegetsi buriho butarenza amezi atandatu. Uyu muherwe wubatse izina hirya no hino ku Isi mu bucuruzi bw’itabi ni umwe mu baherutse gutungwa urutoki na Perezida Kagame nk’umwe mu […]
Impamvu zituma ugira inshuti nke cyangwa ukazitakaza
Burya, ubuzima busa n’urugendo. Nk’uko urugendo ruba rwiza iyo abantu barufatanyije ni ko n’ubuzima buba bwiza iyo ububanyemo n’abandi. Iyi mibanire mvuga ni ya yindi ‘myiza’. Abantu tubana neza mu buzima ni bo twita inshuti, mu gihe abo tubanye nabi tubita abanzi. Hari uburyo bwinshi uzwi cyangwa utazi bwo kurema inshuti hakaba n’ubundi bwo kwangiriza […]
Ababuriye ababo mu mpanuka ya Ethiopian Airlines bahawe igitaka ngo abe ari cyo bashyingura
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Ethiopian Airlines bwahaye imifuka irimo igitaka abo mu miryango y’abagenzi 157 baguye mu mpanuka y’indege ya Boeing 737 Max y’iyi kompanyi yakoze impanuka ku cyumweru gishize ngo babe ari cyo bashyingura. Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko iki gitaka cyavuye ahabereye iyo mpanuka, kiri guhabwa buri wese ugishaka muri benewabo ba […]
Igisubizo cya Perezida Museveni ku Ngabo z’u Rwanda ziri ku mupaka
Ingabo kabuhariwe za Uganda ngo zizaguma mu bigo byazo byegereye umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda nubwo ngo Ingabo z’u Rwanda zoherejwe ku dusozi turebana na Kabale na Ntungamo nk’uko byemezwa na Perezida Museveni. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda aherutse gutangaza ko igihugu gifite uburenganzira bwo kohereza ingabo aho ari ho hose mu gihugu ariko ko […]
RDC: Umupolisi yiciwe mu myigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe, I Mbuji-Mayi mu Ntara ya Kasai y’Iburasirazuba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umupolisi yiciwe mu myigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi, bamaganaga gutsindwa kw’ishyaka ryabo mu matora y’abagize Senat yateguwe mu ntara 24 zigize igihugu. Amakuru aturuka aho byabereye aravuga ko umupolisi umwe wishwe yari […]
Kaminuza zikomeye ku isi 2018: Havard University ku mwanya wa gatatu.
I kigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi bushingiye ku mibare kuri kaminuza, Quacquarelli Symonds (QS), cyakoje ubushakashatsi bwa kaminuza zikomeye muri 2018. Muri kaminuza 1000, cyakoreyemo ubu bushakashatsi, cyakoze urutonde rw’ 10 zikomeye kuri iyi si, ziganjemo iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), N’Ubwami b’Ubwongereza(UK). Intego y’ubu bushakashatsi ni ugufasha abanyeshuri kwihitiramo kaminuzaba nziza […]
Uganda: Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze kuva mu gihugu nyuma y’aho ishuri bigagamo rifunzwe
Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda bigaga muri Uganda banze kuva mu gihugu nyuma y’aho ishuri bigagamo ryisumbuye rya Kigezi High School rifunze imiryango kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri. Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko abanyeshuri 589 biga muri iri shuri riherereye mu Karere ka Kabale kuri uyu wa Gatanu ushize boherejwe iwabo nyuma y’imyigaragambyo yadutse abanyeshuri bamaze kumva ko […]
Zimbabwe: Abantu 31 nibo bahitanywe na Serwakira yangije n’ibindi byinshi
Abantu 31 nibo bahitanywe n’imvura iherekejwe n’inkubi ya serwakira yasenye amazu n’ibiraro kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cya Zimbabwe mu gihe hari n’ababuriwe irengero nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’iki gihugu. Iyo serwakira yahawe izina Idai yateje imyuzure yangiza ibice bimwe byo mu bihugu bya Mozambique na Malawi. Yageze muri Zimbabwe ku wa gatanu yangiza […]
Nyabihu: Abagore bafashwe bahetse inzoga za magendu nk’abahetse abana
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira kuri uyu wa 16 Werurwe, yafashe abagore babiri bahetse ibiyobyabwenge  mu mugongo by’inzoga zitemewe mu Rwanda. Abafashwe ni Maniriho Oleya w’imyaka 25 na Uwamahoro Umurisa na we w’imyaka 25. Bakaba bafatanwe amaduzeni 540 y’inzoga za magendu zitemewe mu Rwanda ziganjemo izitwa Blu Sky. […]