Rusizi: Imiryango irenga 60 ntifite aho ikinga umusaya nyuma y’imvura nyinshi yahaguye

Sangiza iyi nkuru

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu karere ka Rusizi , yasize imiryango igera kuri 60 idafite aho ikinga umusaya. Kugeza ubu abantu bagera kuri 13 bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’iki kiza cy’imvura.

Iyi mvura yaguye kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2018, yibasiye imirenge ya Gikundamvura na Gitambi. Iyi mvura kandi yanasenye amazu y’abaturage 28 n’inyubako z’uruganda rwa kawa.

Toni zigera kuri 18 z’ikawa zatwawe n’umuyaga mwinshi. Gusa ngo abashinzwe uruganda baracyegeranya imibare kugira ngo bamenye ibyangiritse byose.

Umuyobozi w’urwo ruganda bwana Nkurunziza Augustin yatangaje ko igihombo gihanitse bakaba biteze gushaka ubufasha ku bigo by’ubwishingizi. Imirimo y’uruganda ikaba yahise ihagarara.

Abaturage bo muri iyi mirenge bakaba bafite impungenge y’inzara izakurikira iki cyiza kuko imyaka yari ihinze ku buso bwa hegitari 600 yangiritse mu buryo bukomeye.Abaturage bagezweho n’iyi mvura bakaba basaba leta kubafasha kubona aho bakinga umusaya.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana Euphrem Kayumba yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ko barimo kuvugana na minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ku buryo abo baturage bahabwa ubufasha.

Hari hashize icyumweru imvura nk’iyi iguye mu karere ka Kirehe aho yasenye amazu 900 n’ibyumba by’amashuri 15. Ikomeretsa abantu batandatu ndetse yangiza n’imyaka mu buryo bukomeye.

Mu kwezi kwa kabiri, minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi , yatangaje ko aya mezi y’igihe cy’itumba azagira imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Nkurunziza Viateur @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *