Umukecuru w’imyaka 104 yatangaje ko yifuza ko polisi imuta muri yombi ku mpamvu y’uko atigeze ahabanya n’amategeko.
Mu buryo bwo gusubiza uyu mukecuru witwa Anne Brokenbrow, polisi yamwemereye kumufunga ku nshuro ye ya mbere mu buzima nk’uko Daily Mail yabitangaje.
Mu gace ka Bristol mu Bwongereza, abasheshe akanguhe basabwe kwandika ibyifuzo byabo ku mpapuro, kugira ngo bahabwe ubufasha. Izi mpampuro bagombaga kwandikaho ibyifuzo, amazina yabo n’aho batuye.
Mu gihe basomaga ibyifuzo, batunguwe no kubona amagambo akurikira ku rupapuro rwa Brokenbrow:
“Icyifuzo cyange ni ugufungwa. Mfite imyaka 104 ariko sinigeze nica amategeko.” Mukecuru Brokenbrow.

Polisi yemeye kumufunga ku wa gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2019, yatangaje ko yishimiye kuba igiye gusubiza ibyifuzo bye.


