Umunyarwanda, Mugisha Moise ukina umukino wo gusiganwa ku magare, yegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’amagare iri kubera muri Ethiopia.
Uyu mudari yawegukanye kuri icyi cyumweru , ubwo abasiganwa bahatanaga basiganwa n’igihe harebwa buri wese ibihe yakoresheje ku giti cye ( Individual Time Trial). Iri risiganwa rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye mu byiciro byose.
Uyu mudari, Mugisha Moise yawegukanye ahize abandi mu cy’iciro cy’abaterengeje imyaka 23 , ku ntera y’ibirometero 50. Gusa ku rutonde rusange , Mugisha yaje ku mwanya wa 8 akoresheje isaha imwe iminota itandatu n’amasegonda arindwi.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi bakurikira; Mu cyiciro cy’abangavu harimo; Ingabire Diane, mu cyiciro cy’ingimbi harimo; Habimana Jean Eric na Uhiriwe Renus, mu cyiciro cy’abagore harimo; Ingabire Beatha na Tuyishime Jacqueline naho mu cy’iciro cy’abagabo harimo Mugisha Moise na Ndayisenga Valens.
Muri rusange, u Rwanda rumaze kwegukana imidari ine muri iyi shampiyona. Aho ku munsi wa mbere w’iyi shampiyona u Rwanda rwegukanye imidari itatu irimo ; umudari w’umwanya wa gatatu( Bronze) ubwo hasiganwaga abakuru n’abatarengeje imyaka 23 abahungu n’abakobwa bavanze harebwa ibihe bakoresheje nk’ikipe.
Undi mudari wabonetse mu cyiciro cy’abagabo . Aho u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri. Mu gihe kandi u Rwanda rwegukanye undi mudari mu cy’iciro cy’ingimbi aho rwabaye urwa kabiri.
Iyi shampiyona izakomeza ku wa mbere tariki ya 18 Werurwe 2019, aho hazaba isiganwa mu muhanda ( Road Race) mu cy’iciro cy’ingimbi n’abangavu. Kuwa kabiri hazakina icyiciro cy’abakuru ku bagabo n’abagore.
Tubibutse ko iyi shampiyona nyafurika y’amagare izasozwa ku wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019.
Nkurunziza Viateur @Bwiza.com


