Impamvu zituma ugira inshuti nke cyangwa ukazitakaza

Sangiza iyi nkuru

Burya, ubuzima busa n’urugendo. Nk’uko urugendo ruba rwiza iyo abantu barufatanyije ni ko n’ubuzima buba bwiza iyo ububanyemo n’abandi. Iyi mibanire mvuga ni ya yindi ‘myiza’. Abantu tubana neza mu buzima ni bo twita inshuti, mu gihe abo tubanye nabi tubita abanzi.

Hari uburyo bwinshi uzwi cyangwa utazi bwo kurema inshuti hakaba n’ubundi bwo kwangiriza ubushuti. Uzabona umuntu aho ageze hose yemerwa, akumvwa ndetse akanakundwa bitewe n’imyitwarire agira, ahanini wowe ukibaza icyo yahaye ‘Imana’. Nawe ukunzwe, uzabona undi twakwita ‘nyakamwe’, mbese wa wundi wigenza muri uru rugendo maze wibaze impamvu bimubaho.

Hari impamvu zawe zatuma utabona inshuti ariko hari n’izo utagiramo uruhare. Nk’uko umunyamakuru wa The Guardian, Annalisa Barbieri abivuga, intege nke nk’iz’ubusaza zatuma umuntu agira inshuti nke. Hari izindi nk’iz’uburwayi no kutagira amafaranga, ku mpamvu y’uko nta bufasha bwaba ubusaba imbaraga, ibitekerezo cyangwa amafaranga umuntu aba yashobora guha mugenzi we.

Dukomoze ku mpamvu mu buzima umuntu arangwa no kugira inshuti nke, aho yavukiye, aho agiye haba ku ishuri cyangwa aho yimukiye:


Ukunda kumvikanisha ingingo zawe, ntiwumve iz’abandi.

Kumva ko uri umunyankuri kurushe abandi bigatuma udashobora kumva ibitekerezo biturutse kuri bagenzi bawe, rimwe na rimwe bifatwa nk’agasuzuguro. Umuntu ashobora kumva ibitekerezo byawe ariko iyo wowe utamuhaye umwanya ngo wumve ibye bituma akurambirwa.

Gutanga ibitekerezo ni byo ariko no guteka amatwi abandi ni ingenzi cyane. Reka dufatire urugero ku muyobozi ugeza imbwirwaruhame ku baturage. Uyu muyobozi aramutse aje, akavuga yamara akigendera adahaye urubuga abaturage ngo babaze ibibazo, batange n’ibitekezo; byagaragara ko nta gaciro aha abo ayobora. Uyu ntabwo yaba acyitwa umuyobozi.

Wumva ko ibyo ukeneye ku nshuti byose uzabibona .

Inshuti cyangwa mugenzi wawe yagira ibyo iguha ariko si byose. Hari igihe ukenera ikintu kuri mugenzi wawe ukakibura atari uko akikwimye, ahubwo wenda nta bushobozi agifitiye. Mu gihe uhisemo umuntu nk’inshuti yawe rero ugomba gutekereza ko hari ibyo wamukeneraho ukabibona cyangwa ntubibone. Iyi ntikwiye kuba impamvu yo kwanga mugenzi wawe.

Kugira amagambo make cyane

Ibiganiro ni kimwe mu biranga ubusabane hagati y’abantu. Abantu baraterana kugira ngo batange ibitekerezo byaba ibyubaka iterambere cyangwa imitima. Buri wese uraho yifuza kumva igitekerezo giturutse kuri mugenzi we ariko na we akagitanga.

Iyo bagenzi bawe batanze ibitekerezo wowe amagambo akakubana make cyangwa akabura; akenshi batekereza ko utabitayeho cyangwa bakabona ko ari ko uteye ariko nta cyo ubamariye.

Mu mibanire y’abantu, biragoye kugira ngo ubone umuntu ugusanga mu gihe yiteze ko nta cyo umumarira. Inama naguha ni uko wajya ukora ibishoboka byose ugatanga umusanzu wawe n’ubwo byaba biva kure kuko uzagera aho umenyera.


Guhorana ingingo z’ibibazo

Niba buri gihe uri kumwe na bagenzi bawe uba ubaganyira ko akazi kawe katagushimishije, nta mafaranga ufite cyangwa ubuzima bwawe ari bubi; nta kabuza bazahugunga kuko ntibakwishimira umuntu ubahozaho uruhuri rw’ibibazo. Mu gihe muri kumwe, gerageza niba ubaganiriza no ku ngingo zifite akamaro, aho kuvuga ibibazo byawe gusa.


Uhinduranya inshuti buri kanya kubera ko wikunda

Hari umuntu ushaka inshuti mu gihe hari ikintu azikeneyeho, iyo zitakigifite akishakira izindi. Ibi bigaragara cyane ku bantu barwaye, cyangwa se bafite ibindi bibazo dukunda guhura na byo mu buzima.

Uku guhindaguranya inshuti buri kanya bitewe n’inyungu zawe bwite, bituma na we zikurambirwa ukisanga uri wenyine. Icyo ugomba kumenya ni uko mu buzima abantu bakenerana. Niba wumva ko hari icyo wakenera ku bantu, emera na bo bagire icyo bagukeneraho.


Ntabwo wita kuri bagenzi bawe

Twese tuzi neza ko ku isi haba ibibazo nk’inzara, kubura ibikenewe mu buzima nk’imyambaro, kugira ibibazo by’amafaranga, uburwayi n’ibindi… Ikindi kandi nta bwo inshuti ari izibereye mu bizubizo gusa kuko nta we ubihoramo. Tekereza ko hari abantu bakeneye kwitabwaho ku mpamvu y’intege nke bafite. Hari n’ubwo mugenzi wawe yaba ari mu bihe byiza ku buryo biba ngombwa ko agukenera ngo mwifatanye kubyishimira. Ubufatanye budufasha kugera aho twifuza nta we usigaye.


Kunegura bagenzi bawe

Burya ukuri kurafasha mu buzima. Ushobora kuba ubona ikibazo kuri mugenzi wawe ntubimubwire ahubwo ukazabibwira undi mu buryo bwo ‘kumusebya cyangwa kumwandagaza’. Inama ni uko wakwegera ‘nyirubwite’ ukamwereka aho ikibazo kiri mu buryo bwo kumugira inama kandi nta kabuza na we arabyumva. Agufata nk’inshuti imwifuriza ibyiza. Hari igihe ubona bitakorohera ko wigerera ku wo wabonyeho ikibazo, wenda bitewe n’uko agira amahane. Ariko bene abo bantu ntibabura nibura inshuti imwe bumvikana. Wowe uzareba iyo nshuti, uyituma kujya kumubwira aho ikibazo kiri. Nyuma y’ibi, nawe uraba wiyongereye mu nshuti.


Kugira ishyari

Kutishimira iterambere rya mugenzi wawe nk’igihe yaguze inzu, imodoka cyangwa ubutaka ni kimwe mu mpamvu zatuma utakaza inshuti. Niba mugenzi wawe hari icyo yagezeho, ni ngombwa ngo mwishimane aho kugira ngo bikubabaze. Erega twemeranye ko iterambere ry’umuturanyi cyangwa inshuti ari iryawe! Iyi ngingo iboneka mu nyandiko ya Amy Morin yise ‘ Impamvu 11 Utagira Inshuti Nyinshi(11 Reasond Why You Don’t Have Many Friends).


Kutababarira ntunasabe imbabazi

Mu biranga ikiremwamuntu, n’amakosa arimo. Niba nta we udakosa rero, ni ngombwa ko dusaba imbabaje abo twakosereje kandi tugatanga imbabazi ku badukosereje. Mu gihe ufashe umwanzuro wa kwanga abagukosereje, wazasanga nta n’umwe usigaye mu ruhande rwawe.

Izi mpamvu ziri haruguru ni izo twabahitiyemo z’ingenzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *