Umuhanzi Ngabo Medard ( Meddy) arashimira abakunzi be bamubaye inyuma kugeza ubwo yuzuza abakurikirana ibihangano bye (subscribers) kuri You Tube basaga ibihumbi 100.
Uyu musore uri mu bakunzwe hano mu Rwanda bitewe ahanini n’indirimbo ze z’urukundo zikora ku mutima.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy ni we wafashe iya mbere atangaza ko yamaze kuzuza ‘subscribers’ ibihumbi 100.
Yagize ati “ Bimeze bite bantu banjye, nshuti n’umuryango, nshaka gufata uyu mwanya ngo mbashimire inkunga yanyu ku kuba nujuje ‘subscribers’ ijana kuri You Tube. Mwarakoze ku bw’inkunga yanyu.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ubu butumwa bwari bumaze kwishimirwa n’abasaga ibihumbi 5 ubwo iyi nkuru yandikwaga.
Abandi bahanzi bashimiishijwe n’iyi nkuru harimo The Ben ndetse na Bruce Melody.


