Nyuma yo gutangaza ko yaretse umuziki, Keko yongeye kugaragara aririmba

Sangiza iyi nkuru

Ni muri iki Cyumweru Keko yatangaje ku mugaragaro ko aretse umuziki, ariko kuri uyu wa 31 Werurwe 2016 yatangaje benshi aho yagaragaye aririmba mu gitaramo cyo gushyira hanze albumu y’umuhanzi Brian Kenzie uzwi nka Rude Boy.
Uyu muhanzikazi yavugaga ko akunda umuziki kurusha ibindi byose kuko bimufasha kunyura mu bibazo byo mu buzima bwe bwa buri munsi.
keko2
Gusa nyuma yaje kwivuguruza muri icyi cyumweru atangaza ko aretse umuziki ariko ntiyavuga impamvu, nyumaho gato amaze gutangaza ko yabivuyemo nibwo yongeye kugaragara aririmba bidasanzwe.
Nkuko howwe ibitangaza, ngo uyu muraperikazi mu gitaramo yaraye aririmbyemo yagaragaje imbaraga zidasanzwe ndetse ngo nta watinya kuvuga ko ari we wahize abandi mu gushyushya ibyo birori.
keko2 (1)
Nyuma y’ibyo birori Keko yabajijwe niba koko yararetse umuziki avuga ko nta gisubizo cy’icyo kibazo afite, ati:“No Comment”.
Yongeye abazwa niba kugaragarara abica bigacika muri ibyo birori bya nijoro atari ikimenyetso cy’uko akomeje umuziki nawe asubiza agira ati: “ kureka umuziki ntibivuze ko ntagomba kugaragara ku rubyiniro ”.
keko3
Jocelyne Trecy Keko w’imyaka 28 y’amavuko , ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda, byumwihariko akaba aririmba mu njyana ya Hip Hop bivugwa ko ari nayo ntwaro yifashishije ngo akurure imitima y’abagande ugereranyije n’abandi bahanzi b’igitsinagore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *