Umutoza Jose Mourinho atangaza ko igikombe cy’irushanwa rw’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League) kizatwara n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani cyangwa se FC Barcelone yo muri Espagne.
Aya makipe Mourinho avuga ko azahatanira igikombe, niyo akinamo ibyamamare muri ruhago, Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo n’umunya-Argentine, Lionel Messi. Bityo ngo igikombe kikaba kiri mu biganza by’umwe muri bo.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru AFP, Jose Mourinho yagize ati ““Juventus na Barcelona ni abakandida babiri bakomeye mu irushanwa, ni amakipe azacakirana ku mukino wanyuma. Abantu bose bavuga kuri Ronaldo na Messi, ariko njye navuga kuri Juventus na Barcelona”.
Jose Mourinho umaze amezi agera kuri atatu yirukanwe ku butoza bwa Manchester United yo mu Bwongereza, atangaza ko atazahagarika akazi ke k’ubutoza ndetse ko nta n’akandi kazi yakora kadafite aho gahuriye na ruhago.
Jose Mourinho ni umusesenguzi w’imikino ya Champions League kuri Televiziyo y’u Burusiya izwi nka RT yahoze izwi ku izina rya Russia Today. Ikaba inaterwa inkunga na Leta y’u Burusiya, mu kiganiro ‘On the Touchline with José Mourinho’.
Uko amakipe yatomboranye muri 1/4 cya Champions League
Barcelona vs Man United
Ajax Amsterdam vs Juventus
Liverpool vs Porto
Tottenham vs Man City



