Hashize iminsi ibiri ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ( FARDC) zitaye ibirindiro byazo byari Ihana muri territoire ya Walikare muri Kivu ya ruguru nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abarwanyi Mai Mai NDC bagiye gutera aka gace.
Aba basirikare bari bashinze inkambi mu gace ka Bibua — Ruvungi. Izi ngabo zikaba zaroherejwe mu gace ka Walikare — Bukavu muri Kivu y’amajyepfo naho ibirindiro bari barimo babisigamo ubusa bituma abaturage bagira impungenge z’uko bashobora kugirirwa nabi n’abarwanyi bashya baje kubamo.
Umuvugizi w’ingabo za Sokora 2 yaraye abwiye Radio Okapi ko uku kugenda kw’ingabo ari amayeri yo gushaka kumenya umwanzi bahanganye nawe uwo ariwe.

Mbere y’uko izi ngabo zihunga, amakuru atandukanye agera kuri Bwiza.com avuga ko ibi birindiro byahise byigabizwa n’abarwanyi ba Mai Mai NDC/ Renove de Guidon basanzwe bakorera muri Kivu ya Ruguru.
Ngo izi ngabo zahunze aka gace nyuma y’aho bivuzwe ko izi ngabo zenda gutera aka gace.
Amakuru atishimiwe aturuka muri aka gace avuga ko aba barwanyi bakimara kuhagera nyuma y’amasaha atanu gusa mu gace ka Limangi basabye abaturage kugira amafaranga babariha kugira ngo umutekano uboneke.
Umukuru w’agace ka Kibua nyuma yo gusabwa kugira amafaranga aha aba barwanyi kugira ngo bagarure umutekano mu gace, yongeye gusaba leta ya Kongo kongera kohereza ingabo zo guhangana n’izi nyeshyamba yise ibisambo byitwaje intwaro.
Nyuma y’aho izi nyeshyamba zigereye muri aka gace abaturage batandukanye batangiye gufata icyemezo cyo guhunga aka gace bagahungira mu gace bumva ko bafitemo umutekano usesuye.
Muri Gicurasi 2015, imbaga y’abaturage bari batuye aka gace bataye ingo zabo bahunga imirwano yari yashyamiranyije abarwanyi ba NDC ( Nduma Defence of Congo) hamwe n’ingabo za FARDC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


