Ku wa 27 Werurwe, umuhanzi Diamond Platinumz yateranye amagambo n’undi muhanzi witwa Lynn, wavuzwe cyane ko akundana na we.
Lynn wagaragaye muri bimwe mu bikorwa by’inzu ikora umuziki iyobowe na Diamond Platinumz,Wasafi(WCB) harimo n’ubukwe bwa Diamond, yafashe umwanya yandikira ubutumwa iki cyamamare muri Tanzania abicishije kuri WhatsApp. Ubu butumwa bwari bwiganjemo amafoto akurura, harimo n’iyo yifotoje ari ku gitanda bivugwa ko ari icya Diamond.
Ikigaragara ni uko uyu mukobwa wavuzwe cyane ko akundana na Diamond, yashakaga ngo Diamond avuge kuri aya mafoto ariko yirinda kugira byinshi ayatangazaho.
Mu butumwa Lynn yanditse harimo ubuvuga ko akumbuye Diamond.
Mu kumusubiza, Diamond abicishije kuri WhatsApp na we yagize ati: “ Wikomeza kunyoherereza ibi bifoto kuko ntibishobora kunkurura. Ndeka kuko nifitiye umugore. Buri kimwe nshyize ku rubuga, utanga ibitekerezo, ese nta soni bigutera iyo ubona nta mwanya ngutakariza ngusubiza? Ubwo uraje wongere ubeshye ko waraye ku gitanda cyange!”.

Ubushize, hari inkuru yavugaga ko uyu mukobwa yaba yarararanye na Diamond ariko nyir’ubwite we ntabyemera. Diamond yavuze bishoboka ko Lyn yaguze igitanda gisa n’icye, yamara akabeshya bararanye.
Diamond byamunaniye kwihangana, ubu utumwa ahita abufotora akoresheje telefone (screenshot) maze abushyira kuri Instagram. Ni nako Lyn na we yahise amusubiza.
“Nshyizeho amashusho(video) tegereza rero abantu bose bayabone. Ndakubonaho igitutu!” Aya ni amagambo Lyn yanditse mu gusubiza Diamond uhakana ko iki igitanda atari icye. Ikigaragara ni uko Lyn yabonye ko amahusho ari yo yagaragaza ukuri kurusha amagambo cyangwa amafoto.


