Ibimenyetso bigaragaza ko urukundo rwa Zari na Diamond rushobora kuba rurimo kuyoyoka?

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare Diamond Platnumz akomeje gufata indi ntera mu muziki we ariko iby’urukundo rwe na Zari biragenda bica amarenga yo kuyoyoka nyuma y’ibimenyetso bikomeje kugaragara.
Zari
Nyuma y’uko Diamond atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, Wema Sepetu nibwo yahise yisangira umuherwe Zari bivugwa ko yaba yaramukuruje amafaranga.
Hari ibimenyetso bimaze iminsi bigaragara byerekana ko aba bombi umunsi ari umwe urukundo rwabo rukibagirana, ibyo bigaragazwa n’urwikekwe Diamond ahorana aho yabyeruye mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise “Utanipenda” asa n’uvugira mu migani ko isaha n’isaha Zari ashobora kumwereka igihandure.
zari2
Byinshi bikubiye muri iyo ndirimbo bamwe bavuga ko yabwiraga Zari, bigaragaza ko n’ubwo Diamond yabanye n’uyu muherwe atatereye agati mu ryinyo ngo ase n’uwageze muri Paradizo, ahubwo ngo asa n’uryamiye amajanja azi neza ko umunsi azaba atagikunzwe cyangwa inganzo yakamye Zari atakongera kumwikoza.
Hari aho agira ati :” niba usenga, senga cyane umugabo wawe atazahabwa urw’amenyo, kuko inshuti magara y’uyu munsi ni umwanzi w’ejo.
Si ibyo gusa kuko ikindi kimenyetso ko urukundo rwabo rushidikanywaho, ni ugushwana kw’aba bombi baherutse kugirana ubwo bari bagiye mu gihugu cya Suede.
 
Bakigera muri Suede ku kibuga cy’indege, yakubakubwe n’abafana b’abakobwa beza bamwifotorezaho bituma Zari yibagirana.
Nk’uko ikinyamakuru Amani kibivuga, ngo kuba Diamond yarashagawe n’abakobwa batagira uko basa bakamwifotorezaho, byatumye Zari asa nkuwibagirana atangira kwicwa n’irungu n’umushiha.
ZAR3
Ikinyamakuru Tuko nacyo cyabishimangiye, kivuga ko Zari yagize ishyari, bituma ubwo bari bageze muri Hotel barwana inkundura nyina wa Diamond arabicaza bahosha intambara ariko ntibyababuza kurara mu byumba bitandukanye.
Ibyo byose byabaye kandi nyuma y’uko Zari yivugiye ko n’ubwo yataye umugabo we Ivan Ssemwaga babyaranye 3, akimufitiye ikibanza mu mutima nk’umugabo babyaranye kandi yubaha azanahora yubaha, yagize ati: “ mwubaha nk’umugabo wanjye twabyaranye abana 3, naramuretse ngo agende akore ibyo ashaka”.
Ibyo bikaba ari ikimenyetso kerekana ko igihe runaka bashobora gusubirana Diamond abaye akomye rutenderi dore ko Ivan nawe ifaranga arifite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *