Umuraperi Lil Wayne agiye kwitabaza inkiko nyuma yo gusabwa kugura inyandiko yiyandikiye ubwe mu myaka 20 ishize.
Umusore uri kugurisha iyi nyandiko miliyoni Frw zisaga 22  avuga ko uyu muraperi azagura izi nyandiko nk’abandi bose.
Iyi nyandiko ikubiyemo imirongo y’indirimbo za Lil Wayne zo mu mwaka w’1999. Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi nyandiko zagurishwa na Kompanyi yitwa ‘Moments in Time’ ya Gary Zimet.
Ufite iyi nyandiko utaratangazwa amazina avuga ko yayisanze mu modoka yigeze kuba iya Cash Money, Kompanyi y’umuziki Lil Wayne abamo.

Abanyamategeko ba Lil Wayne bamaze kwandiikira Moment in Time ko uyu muraperi agifite uburenganzira kuri uyu mutungo kandi ko uyifite muri iki gihe nta burenganzira afite bwo kuyigurisha cyangwa kuyiha undi muntu.
Bavuga ko Lil Wayne atataye iyi nyandiko ko ahubwo yari yarayibuze bityo ko ahubwo ashimishijwe no kumva ko aikiriho. Bashinja uyifite kuyihisha mu myaka myinshi ishize kugira ngo izamwinjirize amafaranga.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Nyiri ‘Moment in Time’ avuga ko Lil Wayne ashatse yashyira umupira hasi kuko uwatoraguye iyi nyandiko atari rubanda rwa giseseka.
Â
Â
Â


