Igipolisi cy’u Burundi cyataye muri yombi abagabo bane barimo abazungu babiri nyuma yo kubafatana ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa heroine gifite agaciro k’Amayero 360,000 (364,828,874 z’Amanyarwanda) ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura kuwa 20 Werurwe 2019.
Igipolisi kuri uyu wa 28 Werurwe nibwo cyerekanye abo bagabo uko ari bane barimo Abarundi babiri,Nahimana Juma na Ndayisenga Radjabu bivugwa ko ari bo bagombaga kwakira Umunye-Brazil, Gilberto Fabio wafatanywe icyo kiyobyabwenge ku kibuga cy’indege.
Undi muntu wa Kane akomoka muri Lethonia witwa Maris Akmes wafashwe nyuma y’umunsi umwe ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura aturutse mu Bugiliki nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko uyu yari yahawe akazi ko kujza kwakira uwo muzigo upima ibiro bitatu.
Pierre Nkurikiye yagize ati: “ Ibiro bitatu bya Heroine bifite agaciro k’Amayero 360,000 nibyo byafashwe ku itariki 20 Werurwe hariya ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura .”
Yongeyeho ko icyo kiyobyabwenge cyari gihishe cyane mu gikarito Gilberto Fabio yavugaga ko kirimo impano azaniye inshuti ye y’Umurundi, mu gihe we yiyitaga umugenzi.
Pierre Nkurikiye yashimye igikorwa cyakozwe n’Igipolisi Mpuzamahanga gifite icyicaro I Lyon mu Bufaransa kuko ngo cyagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye aba bantu bafatwa.
Biteganyijwe ko uko ari bane bazashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi mu minsi iri imbere.


