Menya impamvu Papa Fransisiko atagishaka ko abantu basoma impeta ye
Papa Fransisiko muri iki gihe ariko kugerageza guca abayoboke ba Kiliziya Gaturika ku muco wo gusoma impeta ye atinya ko bazayikuraho microbe nk’uko byatangajwe na Vatican kuri uyu wa Kane nyuma ya video imaze iminsi ikwirakwizwa yerekana Papa asubiza inyuma ukuboko kwe mu gihe hari ushatse gusoma impeta yye nk’uko byari bisanzwe bikunda kugenda. Ni […]
Kwiyongera kw’ abantu mu mijyi bigira ingaruka ku bana
Raporo zitandukanye zakozwe n’ impuguke ku miturire y’ umujyi zagaragaje ko umubare w’ abantu baturuka mu byaro baza mujyi ukomeje kwiyongera. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ abashakashatsi b’ abanyarwanda ndetse n’ abanyamahanga ku bufasha bwa Loni bwakomeje kwerekana ko abantu benshi bahunga ibyaro bitewe no kubura akazi. Uko imiryango yakomeje kugana imijyi mu Rwanda ni nako […]
Abarundikazi 25 bafatiwe muri Kenya bajyanwe gucuruzwa muri Aziya
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya bitangaza ko abarundikazi 25 bafatiwe muri iki gihugu bagiye ku mugabane wa Aziya. Abagore batatu b’abanya Kenya bakaba bafashwe bashinjwa kuba inyuma y’uru rugendo. Aba barundikazi batangaza ko bahunze ugufatwa nabi mu ngo ndetse n’ubukene bavuga bwugarije igihugu cyabo, bakaba bari bafashe umwanzuro wo kwerekeza mu bihugu by’abarabu gushakirayo ubuzima. […]
Lt Gen. Muhoozi yashyize hanze ifoto ya Fred Rwigema yambikwa na se ipeti rya jenerali
Imfura ya Perezida Museveni, akaba n’umuhungu we umwe rukumbi, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashyize hanze ifoto igaragaza se yambika umunyarwanda, Fred Rwigema ipeti rya Jenerali. Uyu musirikare wa Uganda washyize hanze iyi foto yibutsa amateka y’ahashize ha Uganda, avuga ko Rwigema yambikwaga iri peti nk’umwe mu basirikare ba mbere bari wambitswe ipeti rya Jenerali Majoro […]
Rwanda: Incamake y’ imibereho y’ abana batuye mu Mijyi
Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2050, abantu 70% y’ abari ku isi bazatura mu mijyi , mu Rwanda ho bishobora kuzaba mbere y’ uyu myaka. Ku ruhande rumwe, abayobozi b’ u Rwanda bagiye berekana ubushake bwa politiki mu guteza imbere ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo uduce tw’ igihugu turusheho kurangwa n’ ibikorwa remezo bijyanye […]
Nyabihu: Abari bitwaje imihoro n’udufuni batemye abantu babiri
Abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro zirimo imihoro n’udufuni bagabye igitero ku Rwunge rw’Amashuri rwa Jenda (G.S Jenda) riherereye mu karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, batema umuzamu n’umutetsi. Ni igitero bagabye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, ubuyobozi bw’Umurenge bwemera aya makuru bugatangaza ko hari umwe […]
Jose Chameleone yinjiye muri rwaserera hagati y’umuraperi w’imyaka irindwi na Minisitiri w’urubyirukoÂ
Umuhanzi Jose Chameleone yagize icyo atangaza kuri rwaserera iri hagati y’umuraperi w’imyaka irindwi uzwi nka Fresh Kid na Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda, Florence Nakiwala Kiyingi. Minisitiri  Florence Nakiwala Kiyingi, avuga ko Fresh Kid agomba kureka umuziki akajya ku ishuri. Aganira na BBC yavuze  ko amategeko agenga umurimo muri Uganda atemera ko umuntu uri munsi y’imyaka […]
Hon. Sebaba aribuka ku nshuro ya 25
1994-2019, imyaka 25 irashize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye. Hari mu ijoro ryo ku 6-7/04, 1994 ubwo indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, JuvĂ©nal Habyarimana yahanurwaga abari bayirimo bose bakayigwamo. Icyakurikiyeho ni uko bariyeri zashinzwe hose mu gihugu, hicwa abatutsi n’abahutu batari bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni bakabakaba miliyoni imwe. Ibi kwari ukwibukiranya gusa kugira […]
Ntamabyariro Agnes yavugiye mu rukiko ko yamaze iminsi 30 atarya atanoga
Ntamabyariro Agnes wari Minisitiri w’Ubutabera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakatiwe n’Urukiko Rukuru mu Rwanda igifungo cya burundu kubera ibyaha ahamwa bya jenoside, mu rukiko rw’ubujurire, yavuze ko yamaze iminsi 30 atarya, atanabona amazi yo koga. Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Werurwe 2019, Ntamabyariro watangiranye ijambo abwira […]
ICGLR irasaba u Rwanda, Uganda n’u Burundi guhura vuba bigakemura ibibazo bifitanye
Inama y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari (FP-ICGLR) yasabye ko abayobozi ba Uganda, u Burundi n’u Rwanda guhura byihuse bagakemura ibibazo bafitanye. Nyuma y’inama ya Kampala, Komite ishinzwe amahoro n’umutekano y’Inama y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize ICGLR, irifuza ko ibihugu by’u Rwanda, u Burundi ndetse na Uganda byahura bigakemura amakimbirane bifitanye muri […]
KU MUNSI NK’UYU: Amateka y’ingenzi yaranze tariki ya 29 Werurwe
Nongeye kubasuhuza. Nk’uko bisanzwe buri munsi tubategurira tukanabagezaho icyegerenyo kivuga ku mateka y’ingenzi yaranze uyu mubumbe dutuyemo. Turahera mu 1461 tugeze mu 2014: 1461: Urugamba rwa Towton mu Bwongereza. Edward yatsinze umwamikazi, Margret ahinduka umwami Edward IV w’iki gihugu. 1549: Umugi wa Salvador da Bahia wabaye umurwa mukuru wa mbere wa Brazil, waravumbuwe. 1632: Amasezerano […]
Mama yantegetse kubenga umwarimu yitaga umutindi none ashaka kunshyingira umusore w’imyaka 49- NKORE IKI?
Muraho neza! Nitwa Josiane, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 27, iwacu ni mu karere ka Huye, akazi nkora ka buri munsi nkakorera mu Majyaruguru. Mama ni umushoramari, nta data ngira kuko yitabye Imana. Ndi imfura iwacu, nkaba mfite abavandimwe batatu. Najyaga numva ko mu rukundo habamo amakorosi menshi si mbyumve neza ariko ubu narasobanukiwe. Hari umusore […]
Yahaye akazi abagabo batanu ngo bamukosorere umukunzi birangira bamwivuganye
Umukobwa w’imyaka 21 mu gihugu cya Kenya yahaye abagabo batanu akazi ko gukosora umukunzi we nyuma yo kugirana amakimbirane, birangira abo bagabo bamwishe nk’uko Urukiko Rukuru rwa Nyeri rwabyumvise kuri uyu wa Kane, itariki 28 Werurwe. Urukiko rwabwiwe ko Esther Wambui, umunyeshuri kuri Utalii College, iherereye Nairobi, yateguye kwica umukunzi we, Dennis Okumu w’imyaka 23 […]
Umugabo w’umugore wapfiriye ku mupaka avuga ko ibi Uganda yabigize ibya politiki
Umugabo wa Nyakwigendera Mukarugwiza Elisabeth, Dan Hakizimana avuga Ugandayafashe urupfu rw’umugore we ikarugira ikibazo cya politiki yifashishije ibinyamakuru byo muri iki gihugu . Uyu mugore yapfuye kuwa 27 Werurwe 2019, ubwo yageragezaga kwambuka anyuze iy’ubusamo ngo ajye muri Uganda mu byavuzwe ko yashakaga imiti n’ibyo kurya kandi ko yari atwite. Mu muhango wo gushyingura umugore […]
RDC: Igisirikare cya Leta cyakozanyijeho na Mai-Mai ifatanyije n’Abarundi
Imirwano hagati y’inyeshyamba za Mai-Mai zishyize hamwe n’izikomoka mu Burundi, n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC), yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2019, muri Teritwari ya Uvira. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kikozi, muri Teritwari ya Uvira. Igisirikare cya Leta ngo kikaba cyagabye igitero kigamije gutsimbura mu birindiro izi […]
Bujumbura: Bane barimo abazungu babiri bafatanywe heroine ifite agaciro ka miliyoni zisaga 360
Igipolisi cy’u Burundi cyataye muri yombi abagabo bane barimo abazungu babiri nyuma yo kubafatana ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa heroine gifite agaciro k’Amayero 360,000 (364,828,874 z’Amanyarwanda) ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura kuwa 20 Werurwe 2019. Igipolisi kuri uyu wa 28 Werurwe nibwo cyerekanye abo bagabo uko ari bane barimo Abarundi babiri,Nahimana Juma na Ndayisenga Radjabu […]
Kigali: Abatuye mu Manegeka babwiwe kwimuka barasaba Leta ubufasha
Abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu bice bifatwa nk’ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa se mu Manegeka, bavuga ko Leta yakagomye kubafasha kubona uburyo baturamo bujyanye n’igihe aho kubwirwa kwimuka nta n’ingurane bahawe y’aho bari basanzwe batuye. Aba baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bamwe bavuga ko kuva mu nzu bari basanzwe batuyemo […]
Rwamagana: Polisi yasubije umuturage akabakaba miliyoni 2 yari yibwe
Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu, yashubije umuturage witwa Seburima Sarathiel w’imyka 67 amafaranga angana na 1,588,000frw muri mliyoni 1,927,000 yari yibwe n’abasore babiri barimo umwe wamukoreraga muri depo y’inzoga. Abo basore bakekwaho kwiba ayo mafaranga ni Manishimwe Jean de Dieu w’imyaka […]
Abakiliya ba MTN barinubira kwimwa serivisi na ba Agents bayo
Kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa telefoni ngendanwa ni imwe mu nzira zimaze kwitabirwa na benshi mu bakoresha iryo koranabuhanga, ariko bamwe muri bo bakinubira uburyo bahabwa serivisi zitanoze. Izi serivisi zirahenze cyane ku buryo bamwe batabasha guhita babibona, bitewe no kwihuta cyane cyangwa no gushaka gukemura ikibazo cy’amafaranga batavuye aho bari, bityo […]