Ntamabyariro Agnes wari Minisitiri w’Ubutabera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakatiwe n’Urukiko Rukuru mu Rwanda igifungo cya burundu kubera ibyaha ahamwa bya jenoside, mu rukiko rw’ubujurire, yavuze ko yamaze iminsi 30 atarya, atanabona amazi yo koga.
Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Werurwe 2019, Ntamabyariro watangiranye ijambo abwira umucamanza impamvu yamuteye kujuririra ibihano yakatiwe n’umucamanza wa mbere, ko mu minsi ya mbere agifatwa yamaze iminsi 30 atarya, atabona amazi yo koga kandi ko ahenshi yabaga afungiye yabaga atahazi.
Ubushinjacyaha bwamusabye ko ibyo avuga yakagombye kuba abitangira ibimenyetso, we akavuga ko ntaho yakura ibyo bimenyetso ngo kuko ababifite aribo babimukoreraga kandi badashobora kubyemera.
Yisunze zimwe mu manza zaciwe n’urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha muri Tanzania, Ntamabyariro avuga ko we nta ndishyi yaha ubutabera bw’u Rwanda ariko akabutakambira abusaba guca inkoni izamba ngo igihano bwamuhaye bukigabanye.
Umwunganizi we mu by’amategeko, Me Gatera Gashabana yavuze ko uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yafashwe agafungwa binyuranyije n’amategeko kuva mu mwaka wa 1997, agifatwa ngo dosiye ye yashyikirijwe urukiko nyuma y’imyaka ine.
Yatangaje ko yatangiye kuburanishwa nyuma y’imyaka 10 afashwe, yakongeraho ubu bujurire akavuga ko amaze imyaka 22 uwo yunganira atarabona ubutabera.
VOA yakurikiranye iri buranisha, itangaza ko Ntamabyariro avuga ko yashimuswe n’ingabo z’u Rwanda mu gihugu cya Zambia aho yabaga nk’impunzi, ngo zimujyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zimugejejeyo zimwuriza indege aboshye.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Boneventure Ruberwa buvuga ko ibyo Ntambabyariro avuga nta bimenyetso abitangira. Buvuga ko hagendewe ku mategeko yagenderwagaho ubwo yafatwaga busanga nta tegeko bwishe.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ntamabyariro aregesha Raporo y’umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International) wanditse uvuga ko yabuze kandi ko iki kitafatwa nk’ikimenyetso gifatika mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko kuvuga ko yashimuswe n’ingabo z’u Rwanda nta gaciro byahabwa, ko zitari zifite ububasha bwo kwinjira ku butaka bwa Zambia. Buvuga ko ukwiregura kwe kwuzuye amatakirangohe kuko mu magambo yabwo ngo Ntamabyariro yisanze mu kivunge cy’izindi mpunzi zatahaga ziva muri Congo, ageze mu Rwanda arafatwa arafungwa.
Ruberwa yavuze ko dosiye ya Ntamabyariro yari nini ndetse ko ari imwe mu mpamvu zatumye urubanza rwe rutihuta uko abishaka, yeretse urukiko amakarito abiri apakiyemo impapuro z’iyo dosiye.
Mu gihe Ntamabyariro avuga ko yakorewe iyicarubozo, Ubushinhacyaha busaba ko yakwerekana impapuro za muganga zigaragaza iby’iryo yicarubozo.
Yasabwe kandi kugaragaza impapuro za HCR zigaragaza ko yashimuswe nk’impunzi yari muri Zambia, bagaragaza ko bamubuze. Ntamabyariro avuga ko hari inyandiko Polisi yo muri Zambia zigaragaza ko yashimuswe ndetse ko yazishyikirije abacamanza bamuburanishije mbere ntibaziha agaciro.
Ashinjwa kuba icyitso cy’abakoze jenoside, kuyibashishikariza ndetse no kubashyigikira, bigashimangira n’ijambo ngo yavugiye ku Kibuye mu mwaka wa 1994. Ntamabyariro avuga ko inkiko zamuburanishije mbere zarisobanuye nabi.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ntamabyariro yahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi, yabwiye umucamanza muri uru rukiko rw’ubujurire ko yafashe ijambo abwira inzego z’ubutabera gushyiraho umwete bagakurikirana abakoze ibyaha by’ubwicanyi n’abatarashakaga kubihagarika.
Inkiko za mbere ngo zavuze ko yakoresheje imvugo izimije ihamagarira Abahutu kwitabira ubwicanyi. Ntamabyariro akaregwa kutitandukanya n’abicanyi,akavuga ko atabona uburyo atitandukanije nabo mu gihe yahamagariraga inzego z’ubutabera kubakurikirana.
Yasabye urukiko rw’ubujurire gutesha agaciro ibyabaye mu zindi nkiko no kutakira ikirego cy’ubushinjacyaha buvuga ko ikirego cye nta shingiro bufite.
Ntamabyariro w’imyaka 82 y’amavuko, ni we mutegetsi wa mbere wo ku ngoma ya Habyarimana Juvenal waburanishijwe n’inkiko z’u Rwanda. Akaba akatiye igifungo cya burundu.


