Kwiyongera kw’ abantu mu mijyi bigira ingaruka ku bana

Sangiza iyi nkuru

Raporo zitandukanye zakozwe n’ impuguke ku miturire y’ umujyi zagaragaje ko umubare w’ abantu baturuka mu byaro baza mujyi ukomeje kwiyongera.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ abashakashatsi b’ abanyarwanda ndetse n’ abanyamahanga ku bufasha bwa Loni bwakomeje kwerekana ko abantu benshi bahunga ibyaro bitewe no kubura akazi.

Uko imiryango yakomeje kugana imijyi mu Rwanda ni nako ubukene bwakomeje bwiyongere ndetse binagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ abana.

Muri 2015 , raporo yagaragaje ko abantu 10% bavuye mu cyaro baza mu mijyi muri 2001 bazamutse kugeza kuri 15% muri 2011.

Ingaruka zo guhunga icyaro ku mibereho y’ abana

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe mu babyeyi batuye mu mujyi wa Kigali ariko bagiye bava mu ntara zitandukanye z’ igihugu btangaje ko abana ko mu mibereho y’ abana babo hari byinshi bitagenda ariko ko bafite icyizere.

Bagize bati” Ikibazo cy’ imirire mibi dushoboye kugikemura ariko na none Leta niyo ifite inshingano zo kutubakira ibikorwa remezo nk’ imihanda, amashuri kandi nayo ntako itagira”.

Ese imyubakire y’ imihanda yoroheye abana batuye mu mijyi?

Mu ngenamigambi y’ imyubakire y’ imihanda bigenda bigaragara ko batita ku burenganzira bw’ abana cyane abanyeshuri iyo bambuka bahura n’ impanuka.

Iyo ni ingaruka mbi igaragaza ko abana batagira uruhare n’ ijambo mu gufata ibyemezo mu myubakire y’ ibikorwa remezo bibagenerwa.

Aho niho mu nama z’ abana zigenda ziba , basaba ko bajya bahabwa umwanya ndetse n’ ijwo ryabo rikumvikana mu nzego zifata ibyemezo.

Abana babangamiwe no kubura ubwisungane mu kwivuza

Nubwo Leta ikomeje gukangurira ababyeyi kwishinganisha mu kwivuza ariko bigaragara ko abana benshi batagira ubwisungane ibyo bikagaraga cyane iyo bahuye n’ indwara z’ ahato n’ ahato ndetse n’ impanuka.

Ese abana bashobora kubona Ibikinisho by’ ikoranabuhanga?

Abarezi n’ ababyeyi muri rusange bafite ubumenyi buhagije ko abana babo bakeneye ibikinisho by’ ikoranabuhanga bigezweho bishobora kubafasha ariko kenshi hagaragara ikibazo cy’ ubushobozi.

Na none byagiye bigaragara ko abana bafite amahirwe yo kubona uburyo bwiza bwo kwidagadura bigira ingaruka nziza mu mibereho yabo muri rusange.

 

Michel Sinkabumwe/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *