Kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa telefoni ngendanwa ni imwe mu nzira zimaze kwitabirwa na benshi mu bakoresha iryo koranabuhanga, ariko bamwe muri bo bakinubira uburyo bahabwa serivisi zitanoze.
Izi serivisi zirahenze cyane ku buryo bamwe batabasha guhita babibona, bitewe no kwihuta cyane cyangwa no gushaka gukemura ikibazo cy’amafaranga batavuye aho bari, bityo umuntu ntamenye ko nk’urugero ubikije kuri telefoni yawe 300.000 Frw, ukajya ubikuzaho make atarenze bitanu, cyangwa ukajya woherereza make make abantu banyuranye, ujya kumara ya mafaranga ibihumbi Magana atatu, umaze gutakaza akabakaba 20.000 Frw utakoresheje ikidi kintu icyo ari cyo cyose.
Tudatinze ku guhenda kw’izi serivisi, bamwe mu bakiliya binubira ko hejuru yo kuba izi serivisi zihenze, abakozi bacuruza amafaranga mu izina rya MTN, bamenyerewe ku izina rya ba Agents, badukanye umuco mubi wo guhagaruka serivisi zo kubitsa, cyane cyane mu masaha y’ijoro, bakazisimbuza izo bise kohereza, kuko iyo bavuze ko bagiye koherea amafaranga bijyana no gukata umukiliya amafaranga yihariye, nyamara yagenzura neza akabona ubutumwa bumubwira ko abikije amafaranga aho kubona ubumubwira ko ayohererejwe.
Bamwe mu bo twaganiriye kuri iyi ngingo, bavuga ko bigayitse kuba batabwizwa ukuri, ahubwo bakabeshywa n’ababa babimye serivisi.
Mu kudatanga iyi serivisi, cyane cyane ku masaha y’umugoroba, aba Agents benshi ba MTN mu dusenteri dukora mu masaha akuze, basa n’abagiye inama yo gutanga igisubizo kimwe kandi gisa, aho bagira bati: Ayo kubitsa yashize, hasigaye ayo kohereza gusa!”
Mateso James yatangarije Bwiza.com ko icyo kibazo ahuyo nacyo kenshi. Yagize ati: “Ntuye i Remera hafi ya KIE. Ni kenshi njya nkenera kubitsa amafaranga kuri telephone yanjye, mu masaha y’umugoroba, ngo nizigamire umuriro utaza no gushira nkabura uko nawugura. Bimaze kumbaho inshuro enye ose, ko mpera Kimironko mpura na ba Agents bambwira ko ntayo kubitsa bafitengo cyakora bafitemo ayo kohereza, ngakomeza nshakisha uwamfasha, nkagera kuri stade no kwa Lando, abo mbonye bose nyuma ya saa tatu z’ijoro bakampa icyo gisubizo.”
Mu gushaka kumenya igihe ibi bifatwa nk’ubujura bizaciikira, umunyamakuru yabibajiej MTN, mu kumusubiza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, MTN yamusabye ko ubutaha yajya atanga ikirego ku wanze kumubikira, akagitaga agaragaza numero y’umu agent.

Biragaragara ko aha, MTN yirengagije ko iyo udahawe serivisi na numero y’uwari kuyiguha ntuyimenya, kandi igikenewe cyane si ugutanga ibirego kwa buri mukiliya wafashwe nabi, ahubwo ni ukunoza serivisi zitangwa, bitihi se bagashyiraho aba Agents babitsa bagakora n’ibindi, abashinzwe kohereza nabo bakamenyekana, umukiliya akazajya yihitiramo abo akeneye bitewe na serivisi yifuza muri uwo mwanya.


