Mama yantegetse kubenga umwarimu yitaga umutindi none ashaka kunshyingira umusore w’imyaka 49- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Muraho neza! Nitwa Josiane, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 27, iwacu ni mu karere ka Huye, akazi nkora ka buri munsi nkakorera mu Majyaruguru.

Mama ni umushoramari, nta data ngira kuko yitabye Imana. Ndi imfura iwacu, nkaba mfite abavandimwe batatu. Najyaga numva ko mu rukundo habamo amakorosi menshi si mbyumve neza ariko ubu narasobanukiwe.

Hari umusore twamenyanye bigera n’aho atangira kwifuza ko tubana, iyo nkuru nayikojeje mama amenye ko ari umwarimu yari anasanzwe azi, abigira intambara ku buryo bukomeye, avuga ko ngiye kwicwa n’inzara.

Nagerageje kumwereka ko urukundo rujya aho rushatse ariko biba iby’ubusa, kuko nabonaga bishobora kuzambyarira ibibazo cyangwa bikanteranya n’umubyeyi. N’umusore yaje kumenya ayo makuru ntarayamubwira, ahita ambwira ko atabana na njye mu gihe mama amwita umutindi.

Ubu mama akomeje kunyinjiza mu rukundo n’umusore w’imyaka namenye ko afite imyaka 49, ariko w’umukire ndetse bajya banakorana za business. Anyereka uburyo yitonda kandi yifashije ngo bitandukanye n’uko nari kubana n’uwo musore ngo utanagira inzu.

Arabinyumvisha ngo ubukwe bunakorwe mu mpeshyi ariko njye namuteye utwatsi dore ko ubu n’umusore yatangiye kunyiyegereza ariko ubu ntituvuga rumwe. Avuga ko ndi ikigoryi, ko nifuza kwitera umuruho n’ibindi byinshi, mbese ubu yambwiye ko nintabana n’uwo musore ko ansiba ku rutonde rw’abana be, ngo ubwo nzaba mfite abandi nubaha kumurusha. Mungire inama, nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *