Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya bitangaza ko abarundikazi 25 bafatiwe muri iki gihugu bagiye ku mugabane wa Aziya. Abagore batatu b’abanya Kenya bakaba bafashwe bashinjwa kuba inyuma y’uru rugendo.
Aba barundikazi batangaza ko bahunze ugufatwa nabi mu ngo ndetse n’ubukene bavuga bwugarije igihugu cyabo, bakaba bari bafashe umwanzuro wo kwerekeza mu bihugu by’abarabu gushakirayo ubuzima.
Ikinyamakuru Nairobi News gitangaza ko Kenya ari inzira nziza abarundi n’abarundikazi bakunze kwifashisha iyo bagiye mu bihugu by’Abarabu nka Oman n’ahandi bajya gushakiramo ubuzima.
Urwego rushinjwe iperereza muri Kenya rutangaza ko aba barundikazi bari bajyanwe kugurishwa, bakaba bakuwe mu nzu iherereye i Kiambu, y’uwitwa Nicholas Mugambi Waigwa.
Muri iyo nzu bafatiyemo abagore batatu, Mercy Kaaia, Lydia Wairimu na Susan Nyambura Nganga, bashinjwa kuba bihishe inyuma y’ubu bucuruzi bwari bugiye gukorerwa aba barundikazi, ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi.
Aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 24 na 33. Mu kwezi gushize nabwo ngo hakaba harafatiwe abandi bakobwa babiri b’Abarundikazi bari bagiye gucuruzwa muri Aziya.


