Nyuma y’aho Jacques Bihozagara yitabye Imana aguye muri gereza ya Mpimba mu gihugu cy’u Burundi, umuryango we wasabye leta y’u Burundi ko wareka uyu muryango ugashyingura umubiri we.
Kuri uyu wa gatandatu leta y’u Burundi yamaze gutangaza ko itazatanga umubiri wa Jacques Bihozaga ngo ushyingurwe n’umuryango we ngo kereka habayeho amasezerano yihariye hagati y’umuryango wa Bihozagara na leta y’u Burundi.

Nk’uko tubikesha KT Press na Rudatsimburwa Albert umunyamakuru ukurikirana ibibera mu Burundi n’ibindi bitangazamakuru bikorera mu Burundi, ngo ni ngombwa ko umuryango wa Bihozagara wemeza ko yishwe n’indwara isanzwe kandi ngo bukaba butazarekura umurambo mu gihe iyo nyandiko itabonetse.

Leta y’u Burundi yifuza ko umuryango wa Bihozagara wemeza ko yishwe n’indwara isanzwe kandi ngo bukaba butzarekura umurambo mu gihe iyo nyandiko itabonetse.
Ibi bikaba byafashwe nk’amananiza ari gushyirwa ku muryango wa Jacques Bihozagara no gushaka kwikura mu cyaha cy’uko Ambasaderi Bihozagara yaba yarishwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


