Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kasabya ibihugu u Rwanda, Uganda na Congo gufatanya bigashyira mu bikorwa gahunda yo gucyura abahoze ari abarwanyi b’umutwe M23 ubu bakiri mu buhungiro.
Nk’uko bitangazwa na RFI dukesha iyi nkuru, ngo iyi gahunda ikubiye mu masezerano y’i Nairobi akubiyemo gahunda yo gucyura abahoze muri uyu mutwe M23, ubu bakaba bacumbikiwe mu Rwanda na Uganda.
Mu minsi yashize nibwo Guverinoma ya Congo yatanze imbabazi kuri bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe, abahawe imbabazi baratashye, ubu abasigaye harimo na bamwe mu bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Aka kanama kagarutse ku kibazo cy’umutekano mu karere, ko ari ingaruka ku bana, dore ko byagiye bitangazwa kenshi ko imitwe y’inyeshyamba ibakoresha mu bikorwa bya gisirikare.
Mu gusaba ibi bihugu gucyura abahoze muri M23, kanibukije gahunda ikubiye muri aya masezerano y’i Nairobi yo kudashyigikira ibyaha hirindwa no gutera ingabo mu bitugu imitwe y’inyeshyamba.
Ubwo M23 yatsindwaga mu Ugushyingo 2013, nibwo abarwanyi bahise bahungira mu Rwanda no muri Uganda, izi nyeshyamba zikaba zaratsinzwe nyuma yo kuvirwa inda imwe na FARDC ifatanyije na Monusco.
Aka kanama ka Loni kandi kagarutse ku mitwe y’inyeshyamba ikomeje kuba ikibazo cy’umutekano muri aka karere, itungwa agatoki ni FDLR, ADF NALU, MAI MAI na LRA.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
Â


