Ihuriro ry’imitwe ya politiki rirateganya gutana n’ubukode bumaze kuritwara miliyoni 300

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro Nyunguranabitekerezo y’Imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda (NFPO) irimo gushakisha inkunga y’amafaranga yo kubaka ibiro byayo biteganyijwe ko bizatwara miliyari 1,7 y’Amanyarwanda.

Iri huriro rihuriyemo amashyaka ya politiki agera kuri 11 akorera mu Rwanda, aho ahurira akaganira ku bibazo byihutirwa bibangamiye igihugu igatanga inama ku cyakorwa.

Iyi nkuru dukesha The New Times iravuga ko iri huriro rimaze imyaka rikorera mu biro rikodesha muri Kacyiru mu Karere ka Gasabo, byishyurwa miliyoni 2 buri kwezi. Ni amafaranga abayobozi baryo bavuga ko ari menshi.

Christine Mukabunani, Umuyobozi wa NFPO, avuga ko bamaze gukoresha miliyoni 300 mu gukodesha, agashimangira ko uyu mutwaro ukwiye gushakirwa igisubizo kandi byihuse.

Ati: “ Kugira ibiro byacu bizazigama amafaranga atangwa mu gukodesha ibiro byacu bikuru n’amafaranga yagendaga ku hakorerwa inama. Ariko dukeneye kwitanga no gukora ibishoboka mu bushobozi bwacu kugirango tubone amafaranga tuzagire ibiro byacu ,”

Iri huriro ku ikubitiro ngo rishobora kwiringira inkunga guverinoma iriha buri mwaka ya miliyoni 400, aho Mukabunani avuga ko bashobora kuyaheraho bagakusanya andi yo gutera inkunga uwo mushinga bafite wo kwiyubakira ibiro kandi amashyaka nayo bizayasaba gutanga inkunga kugeza umushinga urangiye.

Ihuriro ryamaze kugura ikibanza i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, ahazubakwa ibiro bikuru bishya byaryo biteganyijwe ko imirimo izatangira mu mwaka utaha.

Mukabunani akavuga ko nibamara kwiyubakira ibiro amafaranga basohoraga bakodesha azakoreshwa mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere amashyaka ya politiki. Ati: “ Izaba ari inyubako nini ifite ibyumba by’inama bihagije ndetse amashyaka amwe atanga amafaranga menshi akodesha aho akorera inama nayo azazigama amafaranga ,”

Iri huriro riherutse kumurikira umushinga wo kubaka inyubako zawo inzego zitandukanye za guverinoma kandi ngo hari icyizere mu bahagarariye amashyaka ya politiki atandukanye ko umushinga uzagerwaho inzego za guverinoma bireba niziwushyigikira.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *