Rayon Sports inganyije na AS Kigali byongerera APR FC amahirwe yo kwegukana shampiyona

  Ikipe ya Rayon Sports inaniwe gutsinda AS Kigali aho amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe bituma Rayon Sport irushwa amanota atandatu ku rutonde rwa Shampiyona. Uyu mukino wahuje Rayon Sport na As Kigali wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Wari umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 22 wa shampiyona utarabereye igihe kubera […]

Diamond Platinumz aragaruka mu Rwanda muri Kanama.

Icyamamare mu muziki hano muri Afurika, cyane muri Afurika y’iburasirazuba na Tanzania, agiye kugaruka kuririmbira abanyarwanda tariki ya 17 Kanama. Umujyanama wa Diamond mu bijyanye n’umuziki, Sallam Ahmed yashyize ku rubuga rwe rwa instagram ingengabihe y’ibitaramo uyu muhanzi arakora mu minsi iri imbere, harimo iki cyo mu Rwanda kiri ku mwanya wa 6. Ni ibitaramo […]

Ndi umwungeri mwiza!

Muraje rero mutangire kwibaza uko njye umuntu ukomeye nkanjye nubahwa n’abantu bose naba umwungeri, umushumba! Reka reka, sinabishobora pe kandi kwihara ni bibi kuko ngiye kwivugira undi mwungeri ntabasha gufungura n’imishumi y’inkweto ze! Niwe wivugira ati: “Ndi umwungeri mwiza.” Ngaho re, nsanzwe numva iyo bashatse kuvuga umuntu utagira uburere, urangwa n’ingeso mbi, umushizi w’isoni, bamugereranya […]

Imbwa zakwifashishwa mu gutahura umurwayi w’Igicuri, Diyabete, Malariya na Kanseri.

Ku wa 28 Werurwe, itsinda ry’abashakashatsi muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa ryabonye ko imbwa zishobora gutahura umurwayi w’igicuri, bikaba byamufasha kumenya igihe kizamufatira, agasaba ubufasha mbere y’igihe cyangwa akajya ahantu hatekanye. Burya ngo hari impumuro umurwayi w’igicuri agira mu gihe cy’igicuri! Ibi byashobora gupimwa n’imbwa ndetse n’amazuru akoreshwa n’amashanyarazi. Si ibi gusa kandi, ngo […]

Junior Multisystem, icyamamare mu gutunganya umuziki,yakoze impanuka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe, Icyamamare mu gutunganya umuziki(producer), Junior Multisystem yagonzwe n’imodoka i Remera, mu mugi wa Kigali. Iyi modoka yamugonze na yo yagonzwe n’imodoka ya gisirikare, Junior wagendaga n’amaguru abigenderamo nk’uko Inyarwanda ibitangaza. Junior yagize ikibazo mu mugongo, ku mutwe, cyane avunika n’ukuboko ku buryo byari biteye inkeke ko bari […]

Ihuriro ry’imitwe ya politiki rirateganya gutana n’ubukode bumaze kuritwara miliyoni 300

Ihuriro Nyunguranabitekerezo y’Imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda (NFPO) irimo gushakisha inkunga y’amafaranga yo kubaka ibiro byayo biteganyijwe ko bizatwara miliyari 1,7 y’Amanyarwanda. Iri huriro rihuriyemo amashyaka ya politiki agera kuri 11 akorera mu Rwanda, aho ahurira akaganira ku bibazo byihutirwa bibangamiye igihugu igatanga inama ku cyakorwa. Iyi nkuru dukesha The New Times iravuga ko […]

Amahitamo Perezida Kagame yahaye guverinoma ku kibazo cy’umubano na Uganda

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yasobanuye amahitamo atatu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’ikibazo cy’umwuka mubi ukomeje gufata intera mu mibanire y’u Rwanda na Uganda mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Daily Monitor kuwa Kane ushize. “ Niba tudashoboye gukorana nk’abavandimwe n’inshuti dushobora guhitamo guhana […]

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho ku itegeko rya Museveni

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga muri Uganda, Idah Nantaba Erios uherutse kurokoka ubwicanyi yemeza ko kuva kuwa Gatanu w’iki cyumweru afungishijwe ijisho iwe mu rugo. Ibaruwa uyu mugore yandikiye abashinzwe iperereza ku byaha by’ubwicanyi muri Polisi ya Uganda (CID), Nantaba yavuze ko atagera Kibuli aho ikorera bitewe n’amabwiriza ya Perezida Museveni. Yagize ati “ […]

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe ububiko 145 bw’imbunda nto bugezweho

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 30 Werurwe, yashyikirijwe ububiko bugezweho bw’imbunda nto bugera ku 145.Yabushyikirijwe n’ Umuryango ushinzwe kurwanya Ikwirakwira ry’Intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba  (RECSA). Ubu bubiko buzafasha Polisi ubwikorezi bwazo ndetse no Kuzibika mu buryo bunoze. Ubwo bubiko bugizwe n’amasanduku 105 ndetse n’utubati tw’imbunda 40. Ibi bokoresho kabuhariwe mu kubika […]

Burundi: Hatangiye igikorwa cyo gufungura abemerewe imbabazi na perezida

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Werurwe, mu Burundi hatangijwe igikorwa cyo gufungura imfungwa zagiriwe imbabazi na Perezida Nkurunziza ubwo umwaka watangiraga ariko iki cyemezo kikaba cyari kitarashyirwa mu bikorwa. Minisitiri w’ubutabera, Aimee Laurentine Kanyana niwe watangije iki gikorwa mu murwa mukuru Gitega, ahahise hafungurwa abantu 140 kuri uwo munsi. Umuvugizi wa minisiteri y’ubutabera mu […]

RDC: Abantu 8 baguye mu mirwano hagati y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye

Abantu umunani baguye mu mirwano yahuje kuri uyu wa gatanu ushize inyeshyamba za NDC/R ya Guidon, Nyatura, n’undi mutwe w’inyeshyamba uzwi nka APCLS w’uwitwa Janvier Kalairi mu giturage cya Rukonde muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Kitchanga, ngo inyeshyamba za NDC/ RĂ©novĂ©  nizo zagabye igitero mu rukererera ahagana saa kumi n’imwe […]

Amerika yahaye Amb. Gasana icumbi nyuma yo kwanga kugaruka mu Rwanda

Eugene Gasana, wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (LONI) yahawe uburenganzira bwa burundu bwo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gasana yahawe ubu burenganzira nyuma y’aho kuva mu 2016 yabagaho nk’impunzi arinzwe bikomeye na Polisi y’iki gihugu. Umunyamategeko wa Gasana, Wildes Michael yagize ati “ Nshimishijwe no guhagararira Bwana Eugene Gasana, wahoze […]

Abagande batatu bafashwe binjiza ibicuruzwa binyuranyije n’amategeko mu Rwanda.

Abagande 3: Nareeba Naboth, w’imyaka 21, Tumwesigye John, w’imyaka 30, Akankwasa Dan, w‘imyaka 28, ubu bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 30 Werurwe, aho bakurikiranweho kwinjiza ibicuruzwa ku isoko ry’u Rwanda binyuranyije n’amategeko. Iyi nkuru dukesha The New Times, ivuga ko aba bagande batatu bafashwe kuwa gatandatu mu mudugudu wa Kanyinya, […]

KU MUNSI NK’UYU: Amateka yaranze tariki ya 31 Werurwe

Mbahaye ikaze ku munsi wa 90 w’umwaka wa 2019. Nabateguriye icyegeranyo kuva mu mwaka w’1880 kugeza mu 2017. Nitwa Tuyizere Jean de Dieu, nishimiye gukomeza kubagezaho iki cyegeranyo, “ KU MUNSI NK’UYU”. Tudatinze rero, muri iyi myaka byagenze bite? 1880: Umugi wa mbere wagezemo umuriro w’amashanyarazi wose. Uyu mugi ni Wabash mu Buhinde. 1889: Umunara […]