Amahitamo Perezida Kagame yahaye guverinoma ku kibazo cy’umubano na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yasobanuye amahitamo atatu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’ikibazo cy’umwuka mubi ukomeje gufata intera mu mibanire y’u Rwanda na Uganda mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Daily Monitor kuwa Kane ushize.

Niba tudashoboye gukorana nk’abavandimwe n’inshuti dushobora guhitamo guhana amahoro no kwibagirwa ibyo tugomba gukorana ariko hejuru ya byose kwirinda amakimbirane ashobora gusenya kuko nta n’umwe uzatsinda amakimbirane yose akomeye ,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuwa Kabiri ushize ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2019 yari iteraniye I Kigali.

Perezida Paul Kagame yasabye ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda warangira avuga ko ibi bihugu bikwiye kwirinda amakimbirane kuko ashobora kubabaza ibihugu byombi.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda, perezida Kagame yagize ati: “ Kuvuga byibuze, niba tudashoboye gukorana nk’abavandimwe n’inshuti, dushobora guhitamo guhana amahoro no kwibagirwa ibyo tugomba gukorana ariko hejuru ya byose tukirinda amakimbirane ashobora gusenya kubera ko nta n’umwe watsinda amakimbirane yose akomeye ,”

Perezida Kagame yatangazaga ibi mu gihe igihugu cya Uganda cyakomeje kuruca kikarumira ku birego gishinjwa n’u Rwanda birimo gutoteza, gufunga binyuranyije n’amategeko no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda, kongeraho ikindi gikomeye cyo gushyigikira no gufasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ni nyuma y’aho kandi yari aherutse gutangariza abayobozi bari mu mwiherero i Gabiro ko nta muntu n’umwe wamupfukamisha ndetse asaba Abanyarwanda kutazagira uwo bemerera ko abapfukamisha.

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor mu cyumweru gishize, Amb. Olivier Nduhungire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasobanuye amahitamo umukuru w’igihugu yabahaye nka guverinoma.

Ati: “ Perezida yarabisobanuye kuva mu ntangiriro kandi nka guverinoma, twahawe amahitamo atatu. Aya mbere ni uko dushaka gukora tugana ku gusubiza mu buryo imibanire kubw’ubufatanye mu by’ubukungu. Ibi twarabivuze mbere. Amahitamo ya kabiri, ni uko niba amahitamo ya mbere adashobotse, dushobora kwirengagizanya. Ariko aya ntabwo ari amahitamo dushaka. Amahitamo ya gatatu ari yo mabi, ni uko niba Uganda ishaka kutubabaza, no gukomeza gushyigikira abanzi bacu, u Rwanda rwiteguye kwirwanaho ,”

Ku ruhande rwa Uganda ariko, minisitiri Philemon Mateke, ushinzwe ubutwererane bw’akarere, kuwa Kane we yongeye gushimnagira ko nta makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi. Uyu mu minisitiri akaba yarigeze gushyirwa mu majwi n’u Rwanda nyamara rumushinja kuba ari we muhuza w’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Uganda.

Umwuka mubi mu mibanire ya Uganda n’u Rwanda watangiye kumvikana mu mpera za 2017 nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda Rene Rutagungira. Uyu ashinjwa n’ubutabera bw’igisirikare cya Uganda ibyaha bitandukanye birimo ubugizi bwa nabi n’ubutasi, ariko u Rwanda rwakomeje gushimangira ko Abanyarwanda batabwa muri yombi bashinjwa ibyaha nk’ibi bagambanirwa na bagenzi babo baba banze gukorana nabo mu migambi yo guhungabanya u Rwanda babifashijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *