Eugene Gasana, wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (LONI) yahawe uburenganzira bwa burundu bwo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gasana yahawe ubu burenganzira nyuma y’aho kuva mu 2016 yabagaho nk’impunzi arinzwe bikomeye na Polisi y’iki gihugu.
Umunyamategeko wa Gasana, Wildes Michael yagize ati “ Nshimishijwe no guhagararira Bwana Eugene Gasana, wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri UN akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.”
Agira icyo avuga kuri ibi nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza, Gasana Eugene yagize ati “ Ndashima cyane umurava wa Michael Wildes wabashije guhesha umuryango wanjye uburenganzira bwo gutura muri Amerika.”
Ingingo ya 13 y’ibijyanye n’abanjira n’abasohoka ndetse n’iby’ubwenegihugu ivuga ko uwo ari wese winjiye ku butaka bwa Amerika afite ari umudipomate, iyo yujuje ibisabwa ahabwa uburenganzira bwo kuhatura no kuhakorera.
Ubu burenganzira (Green card) bwemerera Gasana kwidegembya muri Amerika, kujya hanze akagaruka ndetse akaba yasabira abo mu muryango we ba hafi kuba baba muri iki gihugu igihe cyose.
Ku rundi ruhande, ubu burenganzira ntibumugira nk’undi muturage wa Amerika kuko we atemerewe gutora ndetse hari n’andi mabwiriza agenga uwabuhawe (Green Card).
Uyu mugabo wavukiye i Bujumbura mu Burundi yari ambasaderi w’u Rwanda muri UN kuva 2009 kugeza muri Nyakanga 2016. Ubwo yatumizwaga ngo agaruke mu Rwanda yahise ajya muri Amerika. Ntiharamenyekana impamvu uyu mugabo yahisemo gukuramo ake karenge aho kugaruka mu gihugu.


