Junior Multisystem, icyamamare mu gutunganya umuziki,yakoze impanuka.

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe, Icyamamare mu gutunganya umuziki(producer), Junior Multisystem yagonzwe n’imodoka i Remera, mu mugi wa Kigali.

Iyi modoka yamugonze na yo yagonzwe n’imodoka ya gisirikare, Junior wagendaga n’amaguru abigenderamo nk’uko Inyarwanda ibitangaza.

Junior yagize ikibazo mu mugongo, ku mutwe, cyane avunika n’ukuboko ku buryo byari biteye inkeke ko bari buguce ariko ku bw’amahirwe abaganga bakubaze. Ibi byatangajwe n’umubyeyi ndetse n’umwe mu bareberera inyungu z’abahanzi, Muyoboke Alex nk’umwe mu bajyanye Junior ku bitaro bya CHUK.

Inyarwanda kandi yakomeje ivuga ko yaganiriye n’umubyeyi wa Junior, atangaza ko arembye ariko cyane ikibazo gikomeye kiri ku kuboko bivugwa ko igufwa ryako ryavunitse.

Junior yagonzwe ari kumwe na bamwe bagize umuryango bari bavuye mu isabukuru y’uwo mu muryango we muri The Mirror Hotel.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *