Muri pariki yo muri Afurika y’Epfo niho iyi mirwano yabereye, ubwo intare yari iteye umukaka imbogo byatumye mugenzi wayo irakara iza kuyihorera niko kuyicumita ihembe mu rubavu.
Umufotozi ukomoka mu gihugu cya Brasil, Mariangela Matarazzo yavuze ko ubwo yafotoraga yatewe ubwoba n’uburyo yabonagamo umujinya w’iyo mbogo aho ngo yasatiriye intare imwe ikayijomba ihembe mu rubavu birangira iyishe.

Yagize ati:“nari ndi mu modoka n’inshuti zanjye tugiye kwitemberera mu gace ka Mala Mala, dutungurwa no kubona imirwano idasanzwe y’imbogo n’intare”.
Yakomeje agira ati: “Mu gihe intare zigera kuri 12 zari zazengereje imbogo imwe, hirya hari habyagiye izindi mbogo, imwe muri zo y’imfizi yahise iturumbuka ijya kuvuyanga intare”.

Yakomeje avuga ko zashatse kuyiteraniraho ngo ziyivugane niko guhita itanguranwa ifata intare imwe y’ingabo iyijuguta mu birere zimwe zikwira imishwaro.

Dailymail dukesha iyi nkuru n’amafoto, ihamya ko intare yizize, gusa na none bikaba bizwi neza ko inyamaswa z’indyanyama (carnivores) zitajya zicana uwaca n’indyabyatsi(herbivores).


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com


