Perezida Kagame yibukije ko i Kisangani UPDF yatsinzwe na RDF inshuro eshatu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga ikibazo cy’umwuka mubi uri mu mibanire y’u Rwanda na Uganda kitakemuka binyuze ku muhuza ahubwo cyakemuka Museveni abishatse kuko ari we giturukaho, naho ku kijyanye n’imirwano yigeze guhuza ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda I Kisangani, yavuze ko ingabo za Uganda zatsinzwe inshuro eshatu zose.

Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Yagize ati: “ Ntabwo mbwizera (ubuhuza). Nta mwanya wabwo uhari. Nk’uko nabibwiye Yoweri Museveni, buri kimwe kizaterwa nawe .”

Perezida Kagame akaba yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru washakaga kumenya niba hakenewe umuhuza mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yakomeje agira ati: “ Museveni ntashobora gusubiramo ko nta atarwanya u Rwanda..Urufunguzo rw’ibibazo ruri muri Uganda, ruri mu biganza bya Museveni ubwe .”

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kikaba kivuga ko ibyatangajwe na Perezida Kagame bigabanya icyizere cy’ibigeragezwa gukorwa n’abadipolomate.

Ibi kandi ngo byumvikanisha ko intambara ishoboka hagati y’ibihugu byombi ubusanzwe byahoze ari inshuti z’akadasohoka.

Mu gihe Perezida Kagame ngo mu minsi ishize yagiye agaragara akurikirana imyitozo ya gisirikare mu Rwanda, Museveni nawe yakoze urugendo rwo kuzenguruka ibigo bya gisirikare hirya no hino muri Uganda asaba ingabo kuba maso.

Ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda

Perezida Kagame yakomeje abwira Jeune Afrique ko ibimenyetso afite by’uko Uganda itegura guhungabanya umutekano w’u Rwanda byizewe kandi babihaye abayobozi ba Uganda.

Ati: “ Kampala iha ubufasha n’ibikoresho abantu bari muri Afurika y’Epfo, u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Canada n’u Burayi, bahurira mu murwa mukuru wa Uganda bagambanira u Rwanda guverinoma irebera. Amakuru yacu aturuka mu nzira nyinshi harimo n’abayobozi ba FDLR bafashwe mu mpera za 2018 muri Congo bakoherezwa. Twanabajije umuntu wari uturutse muri Iran yateguye kugaba ibitero nyuma yo kunyura muri Uganda .”

Perezida Kagame ntiyavuze izina ry’uwo muntu waturutse muri Iran agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Abayobozi ba Uganda bon go bakaba barahisemo kutagira icyo bavuga ku birego bashinjwa n’u Rwanda, ibintu bituma rurushaho kutizera uyu muturanyi rushinja kwifatanya n’abifuza guhirika ubutegetsi buriho.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa akaba ariko aherutse guhakana ibyo u Rwanda ruvuga avuga ko u Rwanda ruzi neza ko Uganda itakwemerera abarwanya ubutegetsi kwibasira umuturanyi aturutse ku butaka bwayo.

Abibuka neza ibi akaba ari nabyo mu mpera ya za 80 Perezida Museveni yabeshyaga Habyarimana amubwira ko nta mwanzi watera u Rwanda aturutse ku butaka bwa Uganda nyamara azi neza ko RPF irimo kwisuganya yitegura gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwari buriho.

Muri iki kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame yagarutse no ku ibaruwa Museveni yamwandikiye kuri RNC yagiye mu itangazamakuru itaramugeraho.

Ati: “ Ukuri ni uko Kampala ari ahantu ho guhurira no guhuza ibikorwa hagati y’iyi mitwe yose irwanya ubutegetsi, ni abakoze jenoside, RNC ya Kayumba nyamwasa cyangwa agatsiko gato ka Paul Rusesabagina ,”

Abajijwe impamvu Museveni atamubaniye neza muri iki gihe, Perezida Kagame yasubije ko nawe iki kibazo yakibajije ariko agasanga nta kindi uretse kuba Museveni yumva ko u Rwanda rumurimo ideni.

Chimpreports ikibutsa ko Museveni yahaye RPF ubufasha bw’intwaro, ibyo kurya, ibikoresho ndetse n’abasirikare bikayifasha gufata ubutegetsi mu 1994. Ibi ahari akaba ari byo Museveni yishyuza u Rwanda yirengagije amaraso y’Abanyarwanda yamenetse mu ntambara yo kumushyira ku butegetsi muri 86.

Perezida Kagame yanavuze ku mirwano yigeze guhuza ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda mu burasirazuba bwa Congo. Ati: “ Twabatsinze inshuro eshatu, ibyo nibyo..

Museveni we ubwo yagiraga icyo avuga kuri iyi mirwano mu nteko ishinga amategeko, yavuze ko ingabo za uganda zabaga zaguye mu mutego w’ingabo z’u Rwanda. Yakomeje avuga ko imitwe y’ingabo za Uganda yari irinze inyubako z’ingenzi nk’amahoteli, imisigiti n’ibiro, ariko itari yoherejwe kurwana. Ibi akaba yarabivuze ku itariki 30 Kanama 1999.

Ku kijyanye no kuba yubaha Museveni nk’umuntu mukuru, Perezida Kagame yagize ati: “ Ndamwubaha nka Perezida wa Uganda. Ariko ntabwo ari Perezida w’u Rwanda kandi ntazigera amuba…ntabwo twemera gutegekwa, aho byaturuka hose, urabizi neza. Ugendeye ku miterere, u Rwanda ni agahugu gato. Mu bijyanye n’uko dutekereza n’uko dukora politiki, turi igihugu kinini .”

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *