Gambia yujuje umubare fatizo kugira ngo isoko rusange ry’Afrika ritangire

Gambia yujuje umubabare fatizo w’ibihugu byari bikenewe kugira ngo isoko rusange ry’Afrika ribe ryatangira. Ni amakuru yashyizwe hanze n’ umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, Albert Muchanga, kuwa 02 Mata 2019 abinjujije ku rubuga rwa Twitter. Muri ubutumwa bwe yavuze ko ari amakuru meza kuba inteko ishinga amategeko ya Gambia yemeje ko […]

Algeria: Perezida Bouteflika yeguye

Perezida wa Algeria Abdelaziz Bouteflika yamaze kwegura ku mirimo yo kuyobora iki gihugu nyuma y’imyigaragambyo ikaze          y’abaturage bamusabaga kuva                         kubutegetsi,nk’uko byatangajwe n’ikigo           cy’itangazamakuru cya leta (ACP). Uyu mukambwe w’imyaka 82 y’amavuko, yeguye nyuma yuko kuva muri […]

Justin Bieber yasabye imbabazi nyuma yo kwibasirwa abeshya ko umugore we atwite.

Ku munsi wo kubeshya, tariki ya 1 Mata, 2019, icyamamare mu muziki kuri iyi si, Justin Bieber yabeshye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ko umugore we, Hailey Baldwin atwite. Nyuma y’aho byagaragariye ko abeshya, abantu ntibamworoheye. Justin Bieber yashyize amafoto atatu ku rukuta rwe, harimo iy’umwana uri mu nda, abantu batangira kubyizera, ndetse banamwandikira ubutumwa […]

UN: Abaturage barenga miliyoni 113 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara ku Isi

  Abaturage barenga miliyoni 113 mu bihugu bigera kuri 53 ku isi bugarijwe n’ikibazo cy’inzara mu buryo bukomeye bitewe n’ibibazo by’intambara, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi. Muri raporo yasohowe n’ ishami ry’umuryango w’Abibumbye ry’ita ku biribwa n’ ubuhinzi FAO( Food and Agriculture Organisation) , igaragaza ko ibihugu nka Yemen, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afghanistan na Syria […]

Generali Kayumba Nyamwasa: Twiteguye kugaruka mu Rwanda mu mahoro.

Umwe mu bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma akaza guhunga, Generali Kayumba Nyamwasa yatangarije eNews/Zambia ko biteguye kugaruka mu Rwanda mu mahoro ngo “Kubera ko ibiciro by’intambara biri hejuru”. Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, Gen. Kayumba Nyamwasa yavuze ko amakimbirane adashobora kugeza abantu kuri demukarasi cyangwa iterambere. “Inzira y’amahoro izadutwara imbaraga nyinshi. Iyo tuvuze amahoro, […]

RIB yataye muri yombi abakozi babiri b’Inama y’Igihugu y’Ababyaza n’Abaforomo

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruratangaza ko rwataye muri yombi abakozi babiri b’Inama y’Igihugu y’Ababyaza n’Abaforomo, NCNM, nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa RIB. Abatawe muri yombi ni Munyandinda Jean Bosco wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari, na mugenzi we Gashabizi Egide, wari ushinzwe kubika amakuru. Itangazo rya RIB riravuga ko batawe muri yombi bakekwaho ibyaha […]

Uburengerazuba: Guverineri Munyantwali arizeza imikoranire inoze n'itangazamakuru

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Munyantwali  Alphonse avuga ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibibera mu Ntara ayoboye,we n’abandi bakorana barimo na ba Meya b’uturere twose tugize iyi ntara bihaye gahunda yo gukorana neza n’itangazamakuru. Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru b’ibitangazamaukuru bitandukanye bikorera muri iyi Ntara mu kiganiro  bagiranye, aho bamwe mu banyamakuru bagaragazaga […]

Ese ntiwava kuri Uncle ukaba Papa Austin?- Meddy asaba Uncle Austin

Umuhanzi Meddy yasabye mugenzi we,Uncle Austin kureka gukomeza kwitwa gutyo ko ahubwo yaba Papa Austin bitewe n’igihe amaranye iri zina. Ubu ni ubutumwa bwa Meddy ku munsi mukuru w’amavuko w’umuhanzi Uncle Austin mu minsi ishize. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Meddy yamwifurije umunsi mwiza w’amavuko ariko anamukebura amusaba kureba uko yashaka akaba umupapa. Meddy […]

Ambasaderi w’u Bufaransa yagize icyo avuga ku mubano wa Uganda n’u Rwanda

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda aravuga ko atemera ko Perezida Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame baba bashaka guhungabanyana. Ni mu kiganiro n’Umunyamakuru wa The Independent, Ronald Musoke amubaza kubyo amaze kubona mu myaka ibiri n’igice amaze mu kazi k’ubudipolomate. Ambasaderi Stephanie Rivoal yatangiye asobanura ko dipolomasi y’iki gihe ikora ku bintu bitatu […]

RDC: Monusco yiyemeje guhashya burundu inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda

Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) nyuma yo kongererwa igihe cyo kuba ziri kuri ubu butaka, zitangaza ko zigiye guhangana n’umutwe wa ADF, ukomoka muri Uganda. Umuyobozi w’izi ngabo za Monusco, Gen. Patrick Dube, yemeje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, ubwo yagiranaga inama n’umuyobozi […]

Urakoze ku bw’igitekerezo cyawe ariko Kenzo na Bobi Wine bakurenzeho- Fresh Kid

Fresh Kid, umwana w’imyaka irindwi y’amavuko, wo muri Uganda, ukomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ubuhanga akomeje kugaragaza mu muziki, yatangaje ko Bebe Cool arushwa ubuhanga na Bobi Wine ndetse na Eddy Kenzo. Nk’uko bitangazwa na Galaxyfm, ngo uyu mwana w’imyaka irindwi yasabwe na Minisitiri w’urubyiruko guhagarika ibitaramo akora mu tubari akagana ishuri. Iyi nama […]

Abayoboke ba Agathon Rwasa bakubiswe n’Imbonerakure zabahatiraga kujya muri siporo

Abayoboke batandatu b’ishyaka CNL (Congres National Pour la Liberation) rya Agathon Rwasa, bakubiswe n’Imbonerakure, ngo rwabahatiraga kujya muri siporo ya mu gitondo. Aba bayoboke bakubitiwe mu gace ka Minago, muri Komini Rumonge, Intara ya Rumonge, ngo bakaba barasabwaga kujyana n’Imbonerakure muri siporo, bagenda baririmba indirimbo z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi kandi bataribarizwamo. Amakuru aturuka […]

Kizito wahawe imbabazi na Perezida Kagame yasohoye indirimbo ‘Kubabarira ntibivuga kwibagirwa’

Umuhanzi Kizito Mihigo umaze amezi agera kuri atandatu ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agafungurwa, yasohoye indirimbo ivuga ku kubabarira. Kizito ni umuhanzi wamenyekanye ku ndirimbo zo kwibuka ndetse n’iza Kiliziya. Mu mwaka wa 2015 nibwo urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa […]

Gatsibo: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwiba ihene 30

Polisi mu Karere ka gatsibo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 31 ukurikiranweho kwiba ihene 30. Uyu witwa Emmanuel Ntirenganya watawe muri yombi kuwa 31 Werurwe, kuri ubu afungiye kuri station ya polisi ya Rwimbogo. Umuvugizi wa polisi mu burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru, avuga ko ukekwa yafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage. Yasobanuye […]

Perezida Tshisekedi mu bitaro byo muri Maroc mu ibanga rikomeye nyuma yo kuva i Kigali

Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aherutse mu bitaro bya gisirikare bya Rabat muri Maroc mu ibanga rikomeye aho yamaze iminsi igera kuri itatu nyuma y’uko yari akubutse I Kigali. Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kiravuga ko nyuma yo gusubira muri Congo aturutse I Kigali,aho yari yitabiriye inama ya Africa CEO Forum, […]

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abavugwa ko ari abakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) bashimuse Abanyarwanda 13 kuwa 29 Werurwe 2019 ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rwa Uganda (Mirama Hills). Ikinyamakuru Virunga Post kizwiho kwandika ahanini inkuru ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, gitangaza ko  umwe mu bashimuswe ariko akabasha gutoroka avuga ko uwabashimuse koko […]

Perezida Kagame yibukije ko i Kisangani UPDF yatsinzwe na RDF inshuro eshatu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga ikibazo cy’umwuka mubi uri mu mibanire y’u Rwanda na Uganda kitakemuka binyuze ku muhuza ahubwo cyakemuka Museveni abishatse kuko ari we giturukaho, naho ku kijyanye n’imirwano yigeze guhuza ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda I Kisangani, yavuze ko ingabo za Uganda zatsinzwe inshuro eshatu zose. Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje […]

Birababaje kubona cyamunara nkiriya iba ibintu bikanyagwa ku manywa y’ihangu- Rwigara Anne

Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, yanzuye ko ubujurire bw’Uruganda rw’Itabi rwa Rwigara Assinapol ruregamo ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Habimana Vedaste  kurutereza imitungo mu cyamunara  mu buryo ruvuga ko butubahirije amategeko, nta shingiro bufite. Umuyobozi warwo Rwigara Anne avuga ko atanyuzwe n’uyu mwanzuro. Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu […]