Kizito wahawe imbabazi na Perezida Kagame yasohoye indirimbo ‘Kubabarira ntibivuga kwibagirwa’

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Kizito Mihigo umaze amezi agera kuri atandatu ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agafungurwa, yasohoye indirimbo ivuga ku kubabarira.

Kizito ni umuhanzi wamenyekanye ku ndirimbo zo kwibuka ndetse n’iza Kiliziya. Mu mwaka wa 2015 nibwo urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Kizito yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu hamwe n’izindi mfungwa zisaga ibihumbi Bibiri. Ubu uyu muhanzi akaba akomeje umuziki we.

Mu gihe habura iminsi itanu ngo hatangire icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ‘Kubabarira ntibivuga kwibagirwa’.

Aragira ati “Abacitse ku icumu ntituzima n’ubwo agahinda kacu kadashira tukabyazamo ishyaka n’ingoga tukanogerwa no gufatanya n’abandi twiyubakira u Rwanda”.

Akomeza avuga ko kubababarira bitavuga kwibagirwa, ndetse ko kwibuka aricyo cyicaro cy’ukuri. Kizito Mihigo kandi asaba abacitse ku icumu rya jenoside n’ubwo bwose bababajwe, kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagire ishyaka ry’umurava no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Kizito Mihigo yavutse ku wa gatandatu 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo .Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gatolika nk’uko anabigaragaza haba mu buhanzi bwe n’ubuzima busanzwe.

Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu binyamakuru bitandukanye, Kizito Mihigo yakunze kuvuga ko gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *