Umuhanzi Meddy yasabye mugenzi we,Uncle Austin kureka gukomeza kwitwa gutyo ko ahubwo yaba Papa Austin bitewe n’igihe amaranye iri zina.
Ubu ni ubutumwa bwa Meddy ku munsi mukuru w’amavuko w’umuhanzi Uncle Austin mu minsi ishize.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Meddy yamwifurije umunsi mwiza w’amavuko ariko anamukebura amusaba kureba uko yashaka akaba umupapa.
Meddy yagize ati “ Ubuse navuga iki? Byinshi muri buri kimwe muvandimwe, isabukuru nziza y’amavuko. Ariko se kandi, ntiwagira utya ukava kuri Uncle Austin ukaba Papa Austin. Ndavuga ko umaze igihe kitari gito uri Uncle Austin. Ndimo ndivugira. Urukundo n’icyubahiro kuri wowe.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin amenyerewe mu njyana ya Afro Beat hano mu Rwanda. Kuri ubu ni Umunyamakuru kuri Kiss FM.


