Fresh Kid, umwana w’imyaka irindwi y’amavuko, wo muri Uganda, ukomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ubuhanga akomeje kugaragaza mu muziki, yatangaje ko Bebe Cool arushwa ubuhanga na Bobi Wine ndetse na Eddy Kenzo.
Nk’uko bitangazwa na Galaxyfm, ngo uyu mwana w’imyaka irindwi yasabwe na Minisitiri w’urubyiruko guhagarika ibitaramo akora mu tubari akagana ishuri. Iyi nama ngo yashyigikiwe na benshi, bavuga ko akiri muto akeneye kubanza kugira byinshi yiga.
Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru umuhanzi yumva afata nk’ikitegererezo, na Bebe Cool yamushyiragamo n’abandi barimo Chameleone, Kenzo,…
Aganira n’imwe muri Televiziyo zo muri Uganda, Cool yavuze ko uyu mwana yaba ahagaritse ibitaramo akora ahatandukanye harimo no mu tubari akabanza kujya kwiga, ariko uyu mwana ntibyamunezeza.
Nyuma y’aya amagambo ya Cool, ubwo Kid yagiranaga ikiganiro na NBS TV, ngo yahinduye imvuga atangira kuvuga ko Bebe Cool arushwa ubuhanga na Wine ndetse na Kenzo, bisobanuye ko atishimiye ibyo yamuvuzeho, amusaba kuba ahagaritse ibitaramo.
Ngo Kid yagize ati “Ndagushimiye ku bw’igitekerezo cyawe ariko Bobi Wine na Kenzo ni abahanga kukurusha”.
Nk’uko benshi mu bakurikirana umuziki wo muri Uganda bagiye babigarukaho, ko uyu mwana yabanza kwiga, ubwo yakirwaga mu biro bya Minisitiri ufite mu nshingano abana n’urubyiruko, Florence Nakiwala, yamutegetse kutazongera kwitabira ibitaramo mu gihe cy’amasomo.


