Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda aravuga ko atemera ko Perezida Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame baba bashaka guhungabanyana. Ni mu kiganiro n’Umunyamakuru wa The Independent, Ronald Musoke amubaza kubyo amaze kubona mu myaka ibiri n’igice amaze mu kazi k’ubudipolomate.
Ambasaderi Stephanie Rivoal yatangiye asobanura ko dipolomasi y’iki gihe ikora ku bintu bitatu by’ingenzi, icya mbere akaba ari politiki. Aha yasobanuye ko umudipolomate aba agomba gusigasira imibanire y’igihugu cye n’icyo yoherejwemo, akaba yishimira kwegerana n’abayobozi ba Uganda agasunika ubutumwa igihugu cye cyamuhaye.
Icya kabiri yavuze umudipolomate aba agomba kumenya ni ukugirana imibanire n’abikorera akamenya ahari amahirwe muri business n’uko igihugu cye cyakuramo inyungu, naho icya gatatu akaba ari ukugirana imibanire na sosiyete sivile mu rwego rwo kwegerana n’abaturage utanyuze ku bayobozi.
Ambasaderi Rivoal yibukijwe ukuntu yavuze ko yagiye gukorera muri Uganda yishimye ashingiye ku miterere y’aho Uganda iherereye, uko business zikorwa, n’ibindi, abazwa niba yumva acyemeza ko yakoze amahitamo meza.
Yagize ati: “ Nizeye 100% ko nagize amahitamo meza kubera ko Uganda ni igihugu kimwe ushobora gukurikiranamo ibikorwa byinshi mu karere bitewe n’aho iherereye. Kuva nagera aha, ibintu byinshi byarabaye mu karere; kuva ku ruhare rwa Uganda mu nzira yo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, amatora muri Congo, imibanire hagati ya Uganda n’u Rwanda, kuri ubu ari inkuru nyamukuru, ibyo mu Burundi bifite aho bihuriye n’ Rwanda kugeza ku mubano na Kenya na Tanzania; by’umwihariko iyo bigeze ku mibanire ya business .”
Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda yabajijwe byinshi agera aho abazwa ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda n’uko abona ibihugu byombi byakemura ibibazo bifitanye.
Ati: “ Iyo urebye ku makimbirane arimo kujya imbere kuri ubu, dushobora gusa kubabara kubera ko biri kugira ingaruka mbi ku bihugu byombi. Hari ibihuha byinshi kuri ubu kandi biragoye cyane kumenya ukuri, ariko, sinakwizera mbishingiyeho ko haba hari ubushake bwo guhungabanyana kubera ko urebye ibyo Perezida Museveni na Kagame bavuze ku kijyanye no kwishyira hamwe kw’akarere, biri mu nyungu zabo gukemura ibi .” Yongeyeho ko Umuhanga muri philosophie w’Umufaransa, Montesquie, yigeze kuvuga ati: “ Iyo ibihugu bibiri bihuye, bishobora kurwana maze byose bigahomba, cyangwa bigacuruzanya byose bigatsinda .”
Ambasaderi Rivoal akemeza ko ari nako bimeze hano mu karere kandi yizeye ko ibintu bitazarushaho kuba bibi birenze uko bimeze.


